Ikibazo cy'umutekano w’Uburayi uri mu kangaratete cyahuruje abategetsi bakomeye 1000

Abayobozi b'ibihugu barenga 60, abayobozi ba za guverinoma hafi 100, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga n'ab’ingabo bateraniye i Munich mu Budage kuri uyu wa Gatanu, mu nama ya 62 yiga ku mutekano ku Isi. Ibaye mu gihe raporo yayo ivuga ko gahunda mpuzamahanga iyobowe na Amerika yashyizweho nyuma ya 1945 iri gusenywa ndetse umutegano w'Uburayi ukomeje kujya mu kaga.

kwamamaza

Iyi nama ibaye mu bihe by’intambara y’Uburusiya na Ukraine, kugabanuka kw’inkunga ya Amerika, n’izamuka ry’imbaraga z’u Bushinwa muri Aziya, ibintu byose bitera impungenge ku hazaza h’umutekano w’u Burayi.

Inama ya 62 y’Munich Security Conference irabera mu Bugade kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, ihuza abayobozi bakomeye barenga 1.000 baturutse mu bihugu 120. Raporo yayo ya 2026 yiswe “Under Destruction” ivuga ko gahunda mpuzamahanga yari iyobowe na Amerika iri gusenywa n’iyo yise politiki yo gusenya aho kuvugurura.

Iyo raporo ishinja by’umwihariko ubuyobozi bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump waranzwe no kugabanya inkunga mpuzamahanga no gushyiraho imisoro ihanitse ku bucuruzi, ibintu bivugwa ko byatesheje agaciro imikorere y’inzego mpuzamahanga no kuba Amerika iyoboye ibihugu byiyita ibyigenga.

Ku ruhande rw'Uburayi, iyi nama ibaye mu gihe intambara y’Uburusiya muri Ukraine igiye kwinjira mu mwaka wa gatanu, mu gihe kandi inkunga ya gisirikare ya Amerika yagabanutse, bigasaba ibihugu by’Uburayi kongera ingengo y’imari y’ingabo no kwigenga ku mutekano w'ibihugu bigize uyu mugabane.

Raporo igaragaza ko hari icyuho hagati y’ibihugu bikize byo mu Majyaruguru n’Iburasirazuba bw’Uburayi n’ibyo mu Majyepfo bifite ibibazo by’imari, mu kugera ku ntego nshya ya OTAN yo kuzajya bishyura 5% by’umusaruro mbumbe mu by’ingabo bitarenze 2035.

Hanateganyijwe kandi imyigaragambyo hanze y’aho inama ibera, mu gihe abapolisi barenga 5.000 bashinzwe umutekano bari ahabera inama. Ni mu gihe ikirere cya Munich cyafunzwe mu minsi yose iyi nama izaba iri kuba. Ibi byose bishimangira ko umutekano w’Uburayi uri ku isonga ry’ibiganiro bikomeye ku rwego mpuzamahanga ndetse kuba harimo abayobozi bakomeye kuri uyu mugabane byatumwe hakazwa umutekano ku buryo bukomeye.

@RFI

 Feb 13, 2026 - 12:35