Uburusiya: Abategetsi bimuye abaturage bo mu bice 9 bihana imbibe na Ukraine.

Abarusiya batuye nibura mu bice icyenda byo mu karere ka Belgorod ko mu Uburusiya bavuye mu ngo zabo nyuma y’uko aka kace kagabweho igitero n’agatsiko kitwaje itwaro katurutse muri Ukraine. Guverineri w’aka karere yemeje ko ibice byinshi byasushweho ibisasu ndetse urugamba rwo guhanga rugikomeje.

kwamamaza

Viatcheslav Gladkov; Guverineri wa Belgorod  yatangaje ko abarusiya batuye muri komini nyinshi zarashweho zirimo za Graïvoron, Novostroevka, Gorkovski, Bezymeno, Mokraïa Orlovka, Glotovo, Gora Podol, Zamostié na Spodarioucheno, bamaze kuva mu byabo. Yaguze ko ibi bitero byagabye mu bice byinshi bihana imbibe na Ukraine.

Nyuma y’iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa mbere rishira ku wa kabiri, ibitero by’indege nyinshi zitagira abapilote byarashe ku butaka bw’Uburusiya. Izi drone zarashe ku mazu n’inyubako zikorerwamo na leta muri Belgorod, hakurikiraho imirwano y’abarwanyi bitwaje intwaro bavuye muri Ukraine, aho ibitero by’iterabwoba byakomereje kur’uyu wa kabiri, nk’uko ubutegetsi bwaho bubitangaza.

Iki gitero cyabereye ahitwa  Graïvoron, n’ahitwa Borissovka n’ahandi, ariko nta muntu cyahitanye, cyangwa ngo kimukomeretse, nk’uko byatangajwe na Viatcheslav Gladkov; guverineri wa   Belgorod, yifashishije urukuta rwe kuri telegram.

Yagize ati: “Muri Graïvoron, amazu abiri yagabweho igitero na drone , biteza inkongi y’umuriro.”

Yanavuze ko mu mujyi wa Borissovka, drone imwe yarashe ku nzu ikorerwamo n’Ubutegetsi, kuva igitero gishya cya drone cyakwibasira inzu kikangiza igisenge cyayo.

Guverineri wa Belgorodyagize ati: Turimo turagtenda inzu ku yindi […] Igice kinini cy'abaturage bavuye ku butaka bwibasiwe, dufasha kandi abadafite uburyo bwo kuhava.”

Yongeyeho ko “Nizeye ko abasirikare bacu bazasohoza ubutumwa bwabo vuba kandi bagakuraho umwanzi”.

Nubwo atangaza ibi, hari amakuru atagenzuwe avuga ko abarwanyi bagabye iki gitero cyo ku butaka bigaruriye umujyi wa Kozinka, ndetse bagaba ikindi gitero mu kindi gice cy’umujyi wa Gaïvoron.

Mu ntara ya Belgorod,by’umwihariko mu karere ka Graïvoron naho hibasiwe n’ibitero by’abitwaje intwaro baturutse muri Ukraine, maze hakomereka abantu umunani. Iki gitero Uburusiya bwise icy’iterabwoba  bituma bwimura abaturage babwo kugira ngo babone uko bahashya icyo gitero gishya ku butaka bw’Uburusiya.

Inzego z’umutekano z’Uburusiya (FSB) bwatangaje ko ubutegetsi bwo mu gace kagabweho igitero cy’iterabwoba bwahawe ububasha bwo gutegeka ko abasirikari barwana, kugenzura abasivile cyangwa kwimura abarusiya bahatuye.

Gusa, ni ku nshuro ya mbere habayeho igitero nk’iki kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine, muri Gashyantare (02) 2022.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram, yacicikanye amakuru avuga ko abagabwe igitero mu Burusiya, ari abo mu mitwe yitwara gisilikari y’abarusiya, barimo uwitwa "Légion Liberté pour la Russie", urwanira ku ruhande rwa Ukraine wigeze kugaba igitero giheruka muri iyo ntara.

Icyakora Ubutegetsi bw’Uburusiya bwatangaje ko buhangayikishijwe n’imirwano yo kur’uyu wa kabiri, ariko ko bwiteguye gukoresha imbaraga zose kugira ngo zihangane n’ibi bitero bikomeje kwiyongera, ishinja Ukraine. Gusa nk’uko bisanzwe, Ukraine yabiteye utwatsi.

Dmitry Peskov; umuvugizi w’ibiro bya Perezida Putin, yagize ati: “Ibyabaye ejo biteye impungenge zikomeye kandi byongeye kwerekana ko abarwanyi ba Ukraine bakomeje ibikorwa byabo ku gihugu cyacu. Ibi birasaba imbaraga nyinshi kuri twe, izo mbaraga zikomeje guhuzwa kandi igikorwa kidasanzwe cya gisirikare (muri Ukraine) kirakomeza kugira ngo ibyo bidasubira.”

 May 23, 2023 - 13:53