
Israeli yafunze umupaka wa Allenby, uhuza Palestine na Jordanie
Sep 24, 2025 - 13:53
kwamamaza
Israeli yatangaje ko umupaka wa Allenby uhuza Cisjordaniya na Jordani wafunzwe. Ibi bivuze ko Abanyapalestina basaga miliyoni 3 bo muri Cisjordaniya batazongera kubona inzira yo kuhava, kuko nta kibuga cy'indege cyangwa inzira yo mu mazi.
Abarwayi, abanyeshuri n’abagenzi bajya gukora cyangwa gusura imiryango yabo ntibazongera kubona uko bava muri ako gace kabaye nk'agafunze.
Eyad Amawi, utanga ubufasha muri Gaza, avuga ko Allenby yari umupaka w’ingenzi binjiriragamo bumwe mu bufasha bugenewe Gaza.
Yagize ati: “Ifungwa ry’uyu mupaka risobanuye ko ibijyanye n’ubuvuzi, amakamyo azana ibikoresho bivuye muri Jordanie n’ubundi bufasha byose birahagarara. Hasigaye gusa inzira za Karam Abou Salem na Kissufim ku makamyo amwe namwe.”
Eyad Amawi avuga ko gutangaza iki cyemezo bifitanye isano n'ibihugu byatangaje ko byemeye Palestine nk'igihugu.
Ati: “Nta wamenya igikorwa gikurikira. Nyuma y’uko ibihugu byinshi, harimo n’Ubufaransa, byemeye Leta ya Palestina, bahise bongera ubukana bw’ububabare ku banya-Palestina.”
Ifungwa ry’uyu mupaka ryabaye nta masaha 24 ashize ibihugu bifashe icyemezo cyo kwemera Leta ya Palestine. Ni nyuma kandi y' iminsi itanu gusa habaye igitero cyahitanye abasirikare babiri ba Israeli bari kuri uyu mupaka.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


