Ballon yarashwe: Pékin yemeje ko yanze kuvugana n’igisilikari cy’Amerika.

Ubushinwa bwemeje ko bwanze kwitaba telefoni ya Lloyd Austin; umuyobozi wa Pantagone , nyuna yaho y’iraswa rya Ballon y’Ubushinwa yarashwe n’igisilikari cy’Amerika. Ubushinwa buvuga ko ibyo ari igikorwa kidafite shingiro.

kwamamaza

Ku wa gatandatu, igisirikare cy’Amerika cyarasiye ku nkombe za Carolina y’Epfo, ballon y’Ubushinwa, maze ibisigazwa bifatwa n’igisilikari cy’Amerika ivuga ko yakoreshwaga mu butasi, igamije gukusanya amakuru akomeye y’igisilikari.

Ku ruhande rw’Ubushinwa, ruhakana ibivugwa na Amerika, ahubwo ko iyo ballon yari iya gisivili yakoreshwaka mu bijyanye no gukusanya amakuru y’ubumenyi bw’ikirere, yaje kuyoba inzira yayo ikinjira mu kirere cy’Amerika.

Nyuma yo kuraswa kw’iyi ballon, Lloyd Austin; umuyobozi wa Pantagone, yahamagaye mugenzi we w’Ubushinwa, Wei Fenghe, ariko yanga kumwitaba.

Kuwa gatatu Amerika yagarutse kur’uku kwanga kwitaba telefoni ya Pantagone, ndetse ari nabyo byaje gushimangira na leta ya Pékin/Beijing bitewe nuko iyo ballon yarashweho misile.

Leya ya Pékin yamaganye ibyakozwe n’Amerika, ivuga ko yakoresheje imbaraga ku kintu kidafite intwaro.

Minisiteri y’ingabo y’Ubushinwa yasohoye itangazo rivuga ko“iki gikorwa kidafite ishingiro kandi habayeho kwibesha cyane , ntabwo cyateje umwuka mwiza kuburyo habaho ibiganiro no kungurana ibitekerezo hagati y’ingabo z’impande zombi.”

Rinavuga ko “Amerika yashimangiye gukoresha ingufu mu kurwanya igikoresho cya gisivile cy’abashinwa, binyuranyije cyane n’imikorere mpuzamahanga kandi bitanga urugero rubi.”

“Ubushinwa bufite uburenganzira bwo gukoresha inzira zose zikenewe mu bihe nk'ibi.”

Ibi byatangajwe mugije ku wa gatatu Perezida Biden yavuze ko yemera guhatan ariko atifuza amakimbirane hagati y’igihugu cye n’Ubushinwa.

Ibi yabitangaje ubwo umunyamakuru yamubazaga niba umubano w’ibi bihugu wasubiye kuba mubi.

Perezida Biden yavuze ko “Hoya! Tuzahangana n’Ubushinwa, ariko ntabwo dushaka amakimbirane.”

 Feb 9, 2023 - 12:36