Menya intego za Perezida Ndayishimiye watangiye kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe 

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, watangiye kuyobora Ubumwe bwa Afurika mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko azashyira imbaraga mu guteza imbere amazi meza n’isuku, gushimangira amahoro n’umutekano no kuzamura urubyiruko n’abagore, mu rwego rwo kwihutisha intego z'icyerekezo 2063 uyu muryango usanganwe. Avuga ko bishobora kugerwaho uyu munsi, aho kuba ejo. Ni mu gihe umugabane uhanganye n’ibibazo bikomeye.

kwamamaza

Perezida Evariste Ndayishimiye watangiye manda y’umwaka umwe ayobora AU, ashimangira ko “Afurika dushaka yakubakwa uyu munsi, si ejo”, agaragaza ko hakenewe ingamba zihuse kandi zifatika. Ndetse uyu mukuru w'igihugu cy' Uburundi niyo ntero ye.

Ambasaderi w’Uburundi muri AU, Willy Nyamitwe, yavuze ko hari intego eshatu z’ingenzi zizibandwaho muri manda ye, zirimo kongerera abaturage amazi meza n’isuku, gukomeza kwimakaza amahoro n’umutekano ku mugabane, no guteza imbere urubyiruko n’abagore.

Ku bijyanye n’umubano w’Afurika n’amahanga, ubuyobozi bushya bwemeza ko buzashyira imbere gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika no kubungabunga inyungu zagezweho binyuze mu mikoranire.

Ibi bije mu gihe Afurika igihura n’ibibazo by’umutekano mucye n’amakimbirane mu bice bitandukanye, n'ibindi bituma bamwe bibaza ubushobozi bwa AU bwo kubibonera ibisubizo. Ariko ubuyobozi bwa Ndayishimiye buvuga ko intego ari ugutanga umusanzu ugaragara mu kubaka umugabane utekanye kandi utera imbere.

Icyakora hari abibaza uko ibyo bizagerwaho ku rwego rwa Afurika mu gihe ubifite mu ntego ayoboye igihugu kiri mu bikennye cyane ku Isi, nacyo ubwacyo cyugarijwe n'ubuke bw'amazi, ubukene ndetse n'ibindi.

@BBC

 Feb 18, 2026 - 12:32