Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda kutubahiriza amasezerano y'amahoro

Mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, yashinje u Rwanda kuba rutarubahirije amasezerano yo guhagarika imirwano nyuma y'umunsi umwe gusa ashyizweho umukono.

kwamamaza

Imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo arimo n'ihuriro AFC/M23 iri guhatanira kugenzura akarere gakungahaye ku mabuye y'agaciro mu burasirazuba bwa Congo hafi y'umupaka n'u Rwanda.

Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bashyize umukono ku masezerano y’amahoro, aho yasinyiwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu cyumweru gishize tariki 4 Ukuboza 2025.

Tshisekedi yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati “Ku munsi wakurikiyeho nyuma yo gusinya amasezerano, imitwe y’ingabo z’u Rwanda yagabye ibitero bikomeye by’intwaro zaturutse mu mujyi wa Bugarama mu Rwanda, bitera kwangirika gukomeye kw’abantu n’ibintu, cyane cyane mu duce twa Kaziba, Katogota na Lubarika, muri Kivu y’Amajyepfo, bityo bihagarika amasezerano yo guhagarika imirwano.”

Mu mpera z'icyumweru gishize, abantu ibihumbi muri Kivu y'Amajyepfo bahatiwe guhunga amazu yabo ubwo imirwano yakomeraga.

Ihuriro AFC/ M23 n'ingabo za Congo bakomeje gushinjanya ko barenze ku masezerano yo guhagarika imirwano yumvikanyweho mu ntangiriro z'uyu mwaka.

 Dec 9, 2025 - 11:14