
Rusizi: abaroba n'abatunganya isambaza baracyagowe n'ubuziranenge
Mar 26, 2025 - 13:43
Abakora uburobyi bw'isambaza n'abatunganya umusaruro wazo baravuga ko umusaruro uri kuboneka wahaza mu mirire ariko hari abakigorwa no kunoza ubuziranenge bwawo. Ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, kivuga ko muri gahunda ya Twihaze harimo no gusuzuma uko umusaruro wagera kubawurya wujuje ubuziranenge bwo ku rwego mpuzamahanga.
kwamamaza
NIYOYITA Erise ni umurobyi w'isambaza mu kiyaga cya Kivu, atuye mu murenge wa Kamembe wo mu karere ka Rusizi. Erise wari amaze gutunganya inshundura yitegura kujya mu bwato kugira ngo batangire kuroba isambaza, yavuze ko umusaruro baroba bawugurisha mu makoperative ndetse n'ahandi.
Ati:" iyo tuzivanyeyo turagurisha. Nonese ntubonye ko bariya bagire bari hariya...."
KAGOMBE Hamusa; umuyobozi wa Project peche ikorera mu karere ka Rusizi, aho itunganya umusaruro w'ibikomoka ku burobyi, by'umwihariko isambaza, avuga ko bamaze kugira ubushobozi bwo gutunganya toni ku munsi kandi bifasha abaturage kubona isambaza nziza kandi zujuje ubuziranenge.
Ati:" ku munsi dufite ubushobozi bwo kumisha toni imwe mu mashini, tunafite ubushobozi bwo gusya izumishijwe ku munsi ukurikiraho. Byafashije mu bintu byinshi kuko nk'iyo fu ifasha abafite imirire mibi. Abana barazamuka."
" izo ndagara zindi dufunga zidufasha kujyasna mu modoka zidafite impumuro mbi, nka kwa kundi zumiraga iminsi 3, ubu zumira amasaha 4, 5. "
Ku rundi ruhande, hari abazigura n'abarobyi bazicururiza ku kiyaga, bagaragaza ko bagorwa no kuzinogereza ubuziranenge.

Umwe yagize ati:"amasashwari arashaje, afite umugese, nta buziranenge bwo kwanikwaho uwo musaruro. "
" ingaruka ya mbere bigira ni uburwayi butandukanye. Biba byumvikana ko iyo ikintu kidafite isuku gitera uburwayi."
Undi nawe ati:" nta buziranenge buhari da! Ni mu bihugu, byazanye umugese...."
Nathan KABANGUKA; umukozi mu ishami rishinzwe imirire, isuku n'isukura mu kigo cy'igihugu gishinzwe kurengera umwana n'imikurire, NCDA, ashimangira ko Akarere ka Rusizi kakiri mu kibazo cy'imirire mibi bitewe no kutabyitaho ndetse n'abagabura ibitujuje ubuziranenge. Avuga ko hagikenewe ubungamburambaga.
Ati:" Dushingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu 2020 DHS, aka karere kari mudufite ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira. Ndetse kari mu turere 13 dufashwa n'umushinga wa World bank. Igihari ni ugushishikariza abantu kujya indyo yuzuye kuko nk'aha tubonye ko ari aborozi, basarura ibikomoka ku mafi."
Gatera Emmanuel; uyobora ishami rishyiraho amabwiriza y'ubuziranenge mu Kigo cy'igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, avuga ko kubufanye n'izindi nzego, bari mu bukangurambaga bwo kugira ngo umusaruro ukomoka ku burobyi uboneke ari mwinshi kandi utunganye, wujuje n'ubuzaranenge ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:" turimo kubwira abagenerwa bikoorwa ko ahari ndetse n'ubufasha ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge kugira ngo uru rwego rurusheho gutera imbere."
"Icya mbere ni ukumenya amabwiriza ahari ndetse n'ubufasha ndetse n'icyo RSB ikwiye kuba ibafasha bagere kubyo bifuza byagakwiye kuba binabateza imbere. Tunagire ibipimo bivuga ngo niba bishobora no kuba byaturuka no hanze y'igihugu, bibe bifite uburyo bwo guhangana n'ibitunganyirizwa hano mu Rwanda."
Mu rwego rwo kwihaza mu biribwa kandi hakaribwa umusaruro wujuje ubuziranenge, kubufanye n'ikigo cy'igihugu gutsura ubuzirangenge, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera umwana n'imikurire, barimo gusura ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibifite aho bihuriye n'umusaruro w'ibikomoka ku burobyi, birimo: isambaza, indagara, n'ibibindi kugira ngo umurasuro ugere ku soko uhagije mu bwinshi no mu buzirangenge.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Rusizi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


