
Rumwe mu rubyiruko rutewe ubwoba n'ubwandu bwa virusi itera SIDA
Dec 19, 2024 - 09:41
Mugihe ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiyongereye ku kigero cya 35% mu rubyiruko, hari abo muri iki cyiciro bavuga ko bafite impungenge n’ubwoba bw’ubusambanyi bukomeje kwiyongera mu rubyiruko bakibaza kuri ejo hazaza h’igihugu.
kwamamaza
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko ubwandu bushya bwa SIDA bwiganje mu rubyiruko, bukiganza cyane mu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21, aho bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko batewe impungenge n'ejo hazaza h’igihugu.
Umwe ati "biteye ubwoba cyane gusanga umubare munini w'abantu bari kwandura SIDA ari urubyiruko".
Nubwo ariko uru rubyiruko rutewe impungenge no kwandura kwa bagenzi babo, Afazari Jean Leonce umwe murubyiruko rufite virusi itera SIDA we avuga ko kwandura atariko gupfa.
Ati "mfite imyaka 25 maze kumenya ko mfite virusi itera SIDA bitewe n'amakuru agiye atandukanye numvaga ko uyifite aba apfuye ntabwo nahise ntangira gufata imiti hatazagira umuntu umenya ko mfite SIDA bakampa akato, dufasha abandi kugirango bakomere biyakire kugirango bubake igihugu cyabo nabo ubwabo biyubaka".
Izi mpungenge zishingira ku mibare igaragazwa n’ubushakashatsi aho banduye virusi itera SIDA, abakobwa bangana na 3.7% mu gihe abahungu ari 2.2%.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzima, akaba agaragaza ko bikomeje gutya ntacyo urubyiruko rwazamara mugihe kiri imbere.
Ati "dushishikariza urubyiruko kurinda umubiri wabo n'ubwenge bwabo cyane, icyambere gikomeye gikunda kwangiriza urubyiruko ni ibiyobyabwenge, umuntu wagiye mu bisindisha ajya no muri ubwo busambanyi rimwe na rimwe akandura n'izo ndwara, virusi itera SIDA iracyahari".
U Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya Afurika bikora cyane mu guhashya virusi itera SIDA kuko abanyarwanda 95% bafite virusi itera SIDA babizi, muri bo 97.5% bafata neza imiti igabanya ubukana naho 98% virusi yaragabanutse mu maraso. Gusa ariko abantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi muri abo baba barwaye SIDA.
Naho buri munsi hakaboneka ubwandu bushya 9, kandi abenshi ni urubyiruko rw’imyaka 20, 19, 18. Kuva SIDA yavumburwa muri 1981, imaze guhitana abantu barenga miliyoni 42 abarenga 95%, ibica kubera gusambana.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
-
AminaNone se "ntacyo rwazamara mu gihe kiri imbere" gute kandi bivugwa ko umuntu ashobora kubana n'ubwandu ubuzima bwose kandi akabaho ubuzima nk'ubw'abandi urets egufata imiti no kumenya imyitwarire mishya afata?
Kiny
Eng
Fr


