Rulindo:Barasaba ko agasantere kiswe ‘ku murambo’ kubera kuhicira abantu kahindurirwa izina.

Abatuye muri Santere yitwa ‘Ku Murambo’ barasaba ko kahindurirwa izina. Bavuga ko aka gasantere kahawe iri zina kubera abantu benshi bahicirwaga ariko ubu hatekanye. Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko buri gukorana n'izindi nzego bireba kugira ngo iri zina rihindurwe.

kwamamaza

Agasantere kitwa ‘Ku Murambo’ gaherereye mu murenge wa Rukozo mu bisanzwe ni santere iba ishyushye cyane mu masaha yose bitewe n'urujya n’uruza rwa bantu baba baturutse hirya no hino bakahahurira.

Abakuriye mur’aka gace hataritwa ku murambo bavuga ko kuhita iri zina byatewe nuko hicirwa abantu nuko izina rishinga imizi rityo.

Umwe yagize ati: “mbere hari ku murambi w’inka za Burayobera, noneho kugita ku murambo ni uko hari abajura baturutse I Kigali muri 1967 bavugaga ko harimo uwitwaga Rutare n’abandi babiri, abo babiciye hano ruguru aho amashuli ari! Noneho bavuze ngo hariya hari imirambo…”

Undi musaza yunze murya mugenzi we, ati: “ kera uwo bashakaga barakocoraga[kwica], kuko kera abantu baziraga ubusa!”

Uko imyaka yakomeze gusimburanya ni nako abimukira bahazaga na ba kavukire bafatanyaga ku hateza imbere. Gusa iyo uganiriye n’abahayuye uyu munsi bavuga ko batewe ipfunwe n’iri zina ‘ku murambo’, bagasaba ko byatekerezwaho rigahindurwa.

Umwe yagize ati:“Nonese ritadutera ipfunwe, uhamagara umuntu ngo uri he? Ngo ndi ‘Ku murambo!’ ati ‘mwihangane, mukomere!”

Undi ati: “ nanjye numva iri zina ryakagombye guhinduka kuko rivugitse nabi kubera y’uko umurambo ari uw’uwapfuye!”

 Mutsinzi Antoine; Umuyobozi w'ungirije ushinzwe itera ry'ubukungu mu karere ka Rulindo, avuga ko ibyo aba baturage bavuga bikwiye, kandi bari gukorana n'inzego bireba kugira ngo iri zina rihindike.

Ati: “nibyo bimaze iminsi binatekerezwaho kuko si ubwa mbere ubyumva, ko hari amazina yiswe yitirirwa ahantu …hari gahunda ihari, n’ejo twabivuze mu nama y’umutekano tuvuga ko bagomba kureba amazina atajyanye n’icyerekezo hakarebwa uburyo yahindurwa. Rero naho ni ukuzayarebaho kuko si aho gusa hari n’ahandi.”

 Abatuye muri aka gace kitwa ‘ku murambo’ bashimangira ko iterambere ryabo rishingiye ku bahatuye, bamwe bakomora mu gukora imirima y'icyayi. Yaba  abato n'abakuru bavuga ko iri zina ritajyanye n'icyerekezo igihugu gifite, basaba ko hashishozwa hakitwa irindi zina ritanga icyizere cy’ejo hazaza.

 @Emmanuel Bizimana/ Isango Star -Rulindo.

 Dec 23, 2022 - 12:40