
Rulindo: Polisi yafashe abantu bane bacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko
Feb 5, 2025 - 17:56
Abantu bane batawe muri yombi na Polisi bafatiwe mu kirombe cy'amabuye y'agaciro cya Karambo giherereye mu murenge wa Kinzuzi, Akagali ka Budakiranya, mu Mudugudu wa Kamatongo, nyuma y'uko n'abakozi ba Rutongo Mines batanze amakuru
kwamamaza
Aba bakozi bavuze ko hari abacukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko bashaka kwinjira ahacukurwa Gasegereti, kugira ngo bibe umusaruro wa kampani.
Amakuru avuga ko Polisi yihutiye kuhagera maze bane batabwa muri yombi. Bafatwanywe imicanga bari bamaze gukamura basigaje kuyungurura ngo bakuremo amabuye y'agaciro ya Gasegereti.
Abafashwe bavuga ko iyo bayungurura iyo micanga bari gukuramo hagati y'ikiro kimwe na bibiri by'aba mabuye y'agaciro.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, hamwe n'ibyo bafatanywe, kugira ngo bakurikiranwe imbere y'amategeko.
Nimugihe Itegeko N° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeli, mu gika cya mbere cy'ingingo ya 63 y'iri tegeko, kivuga ko umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 FRW ariko itarenze 50.000.000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo kandi urukiko ruhamije uregwa icyaha giteganywa muri iyi ngingo, runategeka (a) ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro yafatiriwe agashyikirizwa Urwego rubifitiye ububasha, kugira ngo agurishwe mu cyamunara; (b) gusubiranya aho yacukuye amabuye y’agaciro; (c) gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse; (d) cyangwa gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


