RULINDO: Ntibumva impamvu bacibwa amafaranga iyo imyaka bahinze iteze neza

Hari abaturage bo mu murenge wa Mbogo bahinga mu bishanga bavuga ko batumva neza impamvu bacibwa amafaranga iyo imyaka iteze neza. Bavuga ko babwirwa ko ari uko bahinze nabi kandi biterwa nuko bahabwa imbuto igihe cy’ihinga cyararangiye. Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko ibyo bitumvikana, bugasaba abafite icyo kibazo kubagana.

kwamamaza

Abakora ubuhinzi mu bishanga biherereye mu murenge wa Mbogo wo mu karere ka Rulindo, bavuga ko bahabwa imbuto yo guhinga kuri ‘Nkunganire’ kandi igihe cy’ihinga cyararenze.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “iyo bazanye imbuto, ntabwo bayizanira igihe. n’iyo banayizanye, ntabwo bazana imbuto nziza nkiyo tuba twifuza. Ubwo yaza tugahinga, bakanga ngo mwahinze nabi nuko bakabaca amafaranga.”

Yongeraho ko “ ubu aha mu gishanga bagiye baza bagashyiramo igitambaro cy’umutuku ngo bahinze nabi! Ubwo ufitemo ibigori bibi bamuciye amafaranga. Ubwo nawe ukibaza uti ese ‘imbuto nubwo harimo nkunganire, watanze amafaranga nuko bazana imbuto mbi hanyuma bakaguca amafaranga…. Mbese usanga ari ibintu bitumvikana.”

Undi ati: “baraza ngo bahinze nabi bakabaca amafaranga.”

Aba bahinzi basaba ko byakosorwa kuko uko gucibwa amafaranga bizitira iterambere ryabo, kandi akenshi nyirabayazana wo kuteza neza ari imbuto ibageraho itinze.

Umwe ati: “icyo dusaba nuko ubutaha bazatuzanira imbuto nziza kugira ngo iryo kosa ryabayeho ritazongera kubaho.”

Undi ati:“urumva nabyo ni akarengane!Ni ukuri muzatuvuganire.”

Theophile MUTAGANDA; ushinzwe imibireho myiza y’abaturage mu Karere ka Rulindo, asaba aba baturage bahura n’ibi bibazo kubagana bakabafasha kuko ubuyobozi bubereyeho guherekeza abaturage mu rugendo rw’iterambere.

Ati: “mu nzego zibanze dufite akazi ko kwegera abaturage tukabaherekeza mu rugendo rw’iterambere barimo, ibibazo bafite tukabafasha kubikemura. Uwaba afite ikibazo yakwegera ubuyobozi.”

Aba bahinzi banavuga ko uretse gucibwa amafaranga ngo bahinze nabi, haniyongeraho kuba ntawupfa kwemererwa kwahira ubwatsi bw’amatungo yabo mu gishanga. Bavuga ko abashinzwe ubuhinzi muribyo bishanga babugurisha abandi.

Umwe ati: “ubwatsi baragurisha hose ndetse ntawe ucyahira mu gishanga….”

Ibi nabyo bakabifata nk’inyongera mu kudindiza iterambere ryabo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rulindo.

 Feb 20, 2024 - 13:52