Rulindo: Batewe ipfunwe n'ibiro by’Akagali kabo bikorera mu buhunikiro bw’imyaka!

Abaturage bo mu murenge wa Buyoga baravuga ko batewe ipfunwe no kuba ibiro by’akagali kabo ka Busoro gakorera mu buhunikiro bw’ibigori. Banavuga ko barenzeho bakikusanyiriza mafaranga yo kubaka ibiro by’Akagali ariko nabyo ntibikorwe. Ubuyobozi bwa karere ka Rulindo buvuga ko hari gahunda ya vuba yo gusana Utugari twashaje, kandi aka ariko bazaheraho.

kwamamaza

Iyo uri mu kagali ka Busoro gaherereye mu murenge wa Buyoga w’akarere ka RULINDO, biragoye ko umenya aho ibiro by’aka kakari bikorera.

Iyo unabajije bagutungira urutoki mu buhunikiro bw’imyaka, ubusanzwe bukusanyirizwamo umusaruro w’abaturage.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yegeraga bamwe mu batuye aka kagali, umwe yagize ati: “ mu buhunikiro habamo ibiro by’Akagali!”

Undi ati: “ N’umuyaga warabishenye nuko aha hari ubuhunikiro, Akagali bakimurira hano ku buhunikiro!”

Abatuye aka Kagali bavuga ko batewe ipfunwe naho gakorera ndetse kuburyo no kuhamenya biba bisaba umuranga! Ibi byiyongeraho no kuba ntakiharanga gihari kuko n’idarapa babanje kuhashyira barikuyeho bakaribika.

Umwe ati: “usibye nk’abantu bahatuye, ntabwo wapfa kumenya ko ari ibiro by’Akagali kuko n’abaje bagom ba kuyobozi bati Akagali kanyu kari hehe? Ndebe banansanga hano nkabarangira.”

Undi ati: “Idarapo, kubera umuyaga warushatse kurica barikuyeho barishyira mu biro bararibika.”

Banavuga banakusanyije amafaranga yo kwiyubakira Akagali ariko nabyo ntibikorwe.

Umwe ati: “nabyo ntibyadushimishije! Buri muturage yasabwe gutanga ibihumbi bibiri…bimaze imyaka igera nko kuri 5 ahari. Twanatunze n’amabuye nuko dutegereza ko banakubaka, ariko rekada! Biha gusiza bakoresheje umuganda,ikibanza….”

Bavuga ko kongera guhingutsa ibyo gutanga amafaranga, ubivuze afatwa nkukoze amahano. Basaba ko ubuyobozi bwabafasha nabo bakagira aho bakorera, nkuko ahandi bagira ibiro by’Utugali.

Umwe ati:“noneho wazamura ikibazo ngo kuki Akagali batubakwa, eee! Bakakuzamukana!”

Undi ati: ‘ icyo gihe banagufunga! Mbega bagufata nk’umurozi, w’umugome…ugasanga bari kukwirukankaho n’iki!”

“ ubuyobozi bugomba kudutera inkunga tukareba ko natwe twagira Akagali twiyubakiye, mbese kavuye mu maboko yacu.”

Muri rusange mu karere ka Rulindo bavuga ko hakiri ikibazo cy’inyubako zo gukoreramo, gusa ngo hari icyizere ko mugihe cyavuba hari utugali tuzasanwa kandi aka Busoro hari muri gahunda, nk’uko RUGERINYANGE Theoneste; umuyobozi w’aka karere abitangaza.

Ati: “muri budget y’umwaka hari utugali twateganyijwe tuzubakwa, cyane cyane utugali nkutwo dufite ikibazo, tudafite aho dukorera. N’abafite aho bakorera ariko hatameze neza. Hari utugali tuzubakwa, hari n’utuzasanwa.”

Kuba aka kagali ka Busoro katagira  ibiro ahubwo kagakorera mu bunikiro bw’imyaka, abagatuye babibona nk’imbogamizi mu mitangire ya Service inoze, bikanagaragaza aka kagali mu gusigara inyuma mu ruhando rw’iterambere mu cyerekezo igihugu kiganamo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Rulindo

 Nov 30, 2023 - 15:22