Rulindo: Bahangayikishijwe n’indwara iri gufata intoki itarasobanuka!

Abatuye mu murenge wa Kisoro wo mur’aka karere baravuga ko bahangayikishijwe n’indwara batarasobanukirwa iri gufata urutoki rwabo rukaba rugiye gucika. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye gufatanya n’inzego zishinzwe ubuhinzi bakamenya iby’iyo ndwara nuko yacika.

kwamamaza

Abatuye Umurenge wa Kisaro wo mu karere ka Rulindo biganjemo abo mu tugali twa MURAMA na KIGARAMA, nibo bavuga ko bahangatyikishijwe n’iyi ndwara batamenya iyariyo iriguca intoki muri aka gace.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ubona byuma ukagira ngo ikoma baripfundikije nk’ibijumba, akaba umuhondo! Hashira umunsi umwe ukabona Agatoki k’umunyagara kahiye kanetse, kigatukura! Kandi kigatukura nta kintu kirimo noneho wakonyora ukabona imbere….”

Undi ati: “gifatwa amakoma aba umuhondo, ukabona hasi mu nguri harihondoye nuko uguye hasi! Noneho igitoki cyazaho kigahisha kitamazeho igihe, hejuru y’umubyare nuko wajya gutonora ugasnaga nta kintu kirimo! Abenshi bakavuga batik o kiriya gitoki cyanese uwakijya imineke! Kandi unakiriye ntacyagenda!  Yewe no guha umutumba amatungo kirazira…yewe hakurya hano amaso araguha nta ntoki zikihaba! Hirya mu ibanga ryo hirya, hasi aha ngaha, ugeze no kurusumo hirya iriya usanga intoki zarumye zabaye umuhondo!”

Aba baturage basaba inzego bireba kubafasha kumenya iyi ndwara ndetse no guhangana nayo kuko ibamazeho urutoki.

Umwe ati: “ntabwo tuyizi, uwatuzanira umushakashatsi akatubwira iyo ndwara iyo ariyo.”

Undi ati: “ ni ukudusuzumira iyo ndwara tukareba iyo ariyo noneho tukareba ko yakira!”

UWAMAHORO Telesphore; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kisaro, avuga ko batari bazi iby’iki kibazo. Icyakora avuga ko bagiye gufatanya n’inzego zishinzwe ubuhinzi bakareba ko yamenyekana kandi bagahangana nayo.

Ati: “ayo makuru ntabwo narinyazi gusa ubwo turaza gukora ubucukumbuzi turebe icyo kibazo gihari, hanyuma turebe ko hari icyo twakora kugira ngo tubihagarike kuko hari indwara itera ikaba yakororoka igatuma igihingwa cy’urutoki gicika. Ubwo turaza kubihagurukira kuburyo nabo bantu bafite turabegera turebe uko bimeze tubinyujije muri serivise z’ubuhinzi.”

Uretse mu murenge wa Kisaro, abaturage bagaragaza ko iyi ndwara iri kugenda iva mu kagali kamwe igatana mukandi. Gusa hari n’abagaragaza ko yatangiye gukwirakwira mu yindi mirenge bihana imbibe, bagasaba ko yakumirwa vuba itarayogoza utundi duce.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star -KISARO  - Rulindo

 Sep 25, 2023 - 20:04