Ruhango: hari kwifashishwa uburyo bwa GALS mu guhangana n’amakimbirane yo mu miryango

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko mu rwego rwo guhangana n’amakimbirane yo mu miryango, hari kwifashisha uburyo bwa GALS kugira ngo abagize imiryango bacengerwe n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kuko ariyo soko y’umuryango utekanye kandi uteye imbere. Ni mu gihe ubu buryo kuva bwatangira kwifashishwa muri aka karere bumaze gufasha imiryango 302 kuva mu makimbirane.

kwamamaza

Gender Action Learning System (GALS) ni uburyo bwo kwigisha abantu hakoreshejwe ibishushanyo. Ubu buryo burimo kwifashishwa kugira ngo abafashwa n’Umushinga PRISM wa Leta y’u Rwanda babashe kwirinda amakimbirane mu miryango yabo, nk'ababuza gutera imbere.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango bavuga ko ubu buryo bwatumye intonganya mu ngo zabo zakomokaga ku guhishanya imitungo zicika. Bavuga ko bacengewe n’inyigisho bahawe maze bigatuma batera imbere.

Umugire umwe yagize ati:" twari tubanye mu buryo budasobanutse kuko muri GALS twizemo byinshi harimo nko kuba watsimba amatungo cyangwa amafaranga, nk'umutungo ntuze mu rugo nuko ugasanga umwe arakora ahisha aha, undi agahisha aha. Nkanjye narindi mu itsinda atabizi ariko ayo mafaranga yaraje tuguramo itungo."

"Nyine ni ya makimbirane yo kudasobanukirwa ngo mwizerane. Ariko tumaze guhugurwa twamenye ko ari amakosa."

Umugabo yunze murye, ati:"uburyo njyewe n'umufasha wanjye twari tubanyemo, nabashaga kubona nk'akazi kampemba ibihumbi 15 nuko nkabasha kwerekana bitanu, ibindi 10 nkabitsimba( guhisha). Byagiraga ingaruka z'ubukene kuko habagaho kutumvikana ngo ya mafaranga tuyabyaze umusaruro."

"Ubu byarahindutse kuko namaze kwiga imyirato y'ubukungu burambye, nuko ya mafaranga ninjije nkabasha kumubwira ngo tuyakoreshe iki, akambwira ati 'tuyahurize kuri iki' nuko tukabiganiraho. Ubu tumaze kubona iterambere mu rugo."

Umugore avuga ko igihe yabanaga mu makimbirane n'umugabo we, yababazwaga no kuba yarazaga yanyoye inzoga, akamukubita ariko ubu byahindutse.

Ati:" nkimara kwiga izi nyigisho, nkamubwira ibyiza by'izi nyigisho, ntabwo akiza yanyonye, ntakinkubita."

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga Umushinga PRISM wa Leta y’u Rwanda ushyirwa mu bikorwa ku bufanyanye n’ikigega IFAD binyuze muri RAB, wafashije aka karere gahungana n’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango kandi byarenze mu bafashwa n’umushinga bigera no mu yindi miryango.

Ati:" wagabanyije amakimbirane ku rugero rwiza cyane ku buryo no mu karere ka Ruhango, ugiye mu mibare isanzwe usanga nta makimbirane ashingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ushobora kuhasanga riri hejuru, niyo wajya mu bushakashatsi bwose butangazwa."

"Ubundi iyo ubaze umubare w'abantu PRISM yagombaga kugeraho mu karere ka Ruhango usanga ari bake. Ariko aya masomo yageze ku barenze abo ngabo. Kubera ko PRISM, ibikorwa gyose dukora ibikorana n'ubuyobozi ku buryo nayo masomo babasha kuyafata bakayigisha abaturage mu nteko z'abaturage."

Mu myaka ine ishize, umushinga PRISM wahuguye abafasha myumvire 549 bagisha abandi bifashishije uburyo bwa GALS.

Aba bagishije abantu 5,557, mu gihe intego yari ukwigisha abantu 4,952, bivuze ko intego yarenzeho 12%. Byumwihariko mu karere ka Ruhango, aya masomo yafashije imiryango 302 kuva mu makimbirane burundu.

@ Djamali Habarurema/isango Star-Ruhango.

 Feb 18, 2025 - 15:53