Ruhango: Abakora umunyu w'inka barasaba guterwa inkunga

Itsinda ry’aborozi bo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango rikora umunyu w’inka, rirasaba gufashwa kubona ibikoresho n’aho rikorera, kugira ngo ribashe gukora umunyu mwinshi, ibintu bizafasha igihugu kutawutumiza hanze.

kwamamaza

Abaharanira iterambere ry’inka zitanga umukamo, ni itsinda ryo mu karere ka Ruhango rikora ibikorwa bifasha abarigize kwiteza imbere. Aba bavuga ko nyuma yo kubona bafite ikibazo cyo kubona umunyu baha inka zabo, bashatse ubumenyi bwo kuwikorera babifashijwemo n’umushinga RDDP uterwa inkuru na IFAD barabubona, none basigaye bawikorera ntibakiwugura ahubwo bakuraho n’uwo bagurisha.

Gusa ngo bafite imbogamizi muri uyu mwuga wabo zituma badakora mwinshi bakeneye gufashwa zikavaho, kugira ngo bafashe igihugu kutongera gutumiza umunyu w’inka hanze.

Umwe yagize ati "turacyagurisha n'abaturanyi bacu bitewe n'ubushobozi buke ntituragira imyunyu myinshi ngo tubone n'isoko ahandi, tugize amahirwe tukabona nk'abaterankunga batwongerera ubushobozi tukagura ibikoresho birenze ibyo twaburaga tugakora imyunyu myinshi byadufasha tukabona naho gukorera kuko ubu turacyakorera mu rugo dutijwe n'umuturage".   

Kuri ibi bibazo Abaharanira iterambere ry’inka zitanga umukamo bafite basaba gufashwa bigacyemuka bagakora imyunyu myinshi, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko bari gusaba MINAGRI kugira ngo umushinga RDDP ukomeza gutera inkunga abo borozi b’inka z’umukamo ariko ngo mugihe bagitegereje ko ubusabe busubizwa, bazabafasha mu bundi buryo.

Yagize ati "akarere kabereyeho gushyigikira ibikorwa byiza by'abaturage, twari turimo no kuganira na MINAGRI na RAB tugize umugisha tukabona RDDP ya Kabiri yafatira ku bikorwa RDDP yambere yagezeho, hakazamo kwigisha aborozi kuba bamenya gutunganya imyunyu mu buryo bugezweho byaba ngombwa hakubakwa naho bawutunganyiriza".

"Igihe cyose ayo mahirwe ataraza ntabwo tuzaceceka tuzagerageza guhuza abaturage n'andi mahirwe ahari atandukanye ku buryo dushobora gufatanya n'abaturage kugirango bagure ibikorwa".     

Itsinda Abaharanira iterambere ry’inka zitanga umukamo ryo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinihira rigizwe n'abantu 40 harimo abagore 25 n'abagabo 15, usibye gukora umunyu w’inka zirigata, bakora ubuhinzi n’ubworozi bw’inka ndetse bakizigama bakanagurizanya.

Umunyu bakora uracyari mucye kuko bakora imyunyu 100 ku kwezi, bakaba basaba kongererwa ubushobozi ku buryo bakora byibura imyunyu 500 ku kwezi kugira ngo aborozi bawubonere hafi, bityo intego yo kongera umukamo igerweho.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Jul 6, 2023 - 09:42