Habayeho: Menya amateka ya Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Umunyabigwi, akaba n’intwari, Gisa Fred Rwigema, ni umwe mubatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwanabaye urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi 1994, twibuka uyu munsi. Mu gice twise habayeho, twifuje kugaruka ku mateka y’uyu munyabigwi.

kwamamaza

Gisa Fred Rwigema ni intwari iri mu rwego rw’Imanzi, rumwe mu nzego eshatu z’intwari z’u Rwanda. Urwo rwego Fred Gisa Rwigema arimo, rushyirwamo abantu baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari bihebuje kandi bakaba batakiriho, bakaba baratabarutse bitangira igihugu. Ibi bikorwa birimo kugaragaza ubwitange batizigama, kwigomwa inyungu bwite hashyirwa imbere inyungu z’igihugu zifitiye akamaro gahebuje imibereho rusange y’Abanyarwanda.

Kubera ubutwari no kwitanga, Fred Gisa Rwigema yaguye ku rugamba yari ayoboye rwo kubohora u Rwanda ku itariki ya 2 Ukwakira (10)1990, ubwo yari umugaba w’ingabo za RPF Inkotanyi (Rwanda Patriotic Army-Inkotanyi). Yaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yatangije ariko ntarusoze, n’ubwo abamusimbuye batigeze bamutenguha.

 Ku itariki 2 Ukwakira (10) muri uyu mwaka azaba amaze imyaka 33 atabarutse. Yaguye i Kagitumba, ubu ni mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.

Gisa Fred Rwigema yavukiye i Ruyumba ku ya 10 Mata (04) 1957, ubu aho yavukiye ni mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Yabyawe na Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandirima, ahabwa amazina ya Emmanuel Gisa. Yashakanye na Jeanette Urujeni bakora ubukwe tariki 20 Kamena (06)1987, nyuma babyarana abana babiri aribo Gisa Junior na Gisa Teta.

Intambara n’imyivumbagatanyo yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1959 na 1960, yaranzwe no gutoteza no kwica Abatutsi ndetse na Anastase Kimonyo ; se wa Gisa Fred Rwigema aratotezwa aranafungwa, icyo gihe yamaze umwaka wose muri gereza.

Nyuma yo gufungurwa k’mubyeyi we, umuryango we wabanje guhungira muri Paruwasi gaturika ya Kamonyi, nyuma bikomeje kuba bibi bahungira mu gihugu cya Uganda, ari naho Gisa Fred yakuriye akagaragaza ibikorwa bye by’ubutwari, nyuma yo kuba impunzi akiri umwana muto cyane, ku myaka itatu gusa y’amavuko.

Fred Gisa Rwigema yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka w’1979 nyuma y’intambara yakuye ku butegetsi umunyagitugu Idi Amin, nyuma yo kujya mu nyeshyamba muri Tanzania ubwo yarashije amashuli yisumbiye1976.

Mu 1980, igihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, Fred Gisa Rwigema yari mu basirikare bakuru bacungaga umutekano wa Yoweli Kaguta Museveni wayoboraga umutwe wa UPM (Uganda Patriotic Movement); umutwe ufite akarusho mu gihugu kuko utari ushingiye ku idini cyangwa ku bwoko, nk’uko byari bimenyerewe.

Uretse kuba yarafashije Mozambike kwigobotora ubutegetsi bw’abanyaportugal, Gisa Fred n’inyeshyamba ziyobowe na Museveni bahiritse ubutegetsi bwa Milto Obote, nyuma yo kugana iy’ishyamba ubwo Obote yashijwanga kwiba amatora Museveni yarahatanyemo ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Fred Rwigema yagiye agira imyanya ikomeye muri UGANDA mu ishyaka rya  NRA ndetse aba n’uwungirije umugaba mukuru w’ingabo muri iki gihugu. Icyo gihe Rwigema yasabwe n’ubuyobozi bwa NRA kwinjiza abasore barangije amashuri makuru mu gisirikare maze Abanyarwanda binjiramo ari benshi, babona uko banatangira imyitozo y’igisirikare yo kuzabohora u Rwanda.

Muri aba basore harimo na Kagame Paul waje kaba Umugaba Mukuru w’Inkotanyi nyuma y’urupfu rwa Fred Gisa Rwigema rwo kuwa 2 Ukwakira (10)1990, aza no kuzigeza ku ntsinzi yo ku wa 4 Nyakanga (07) 1994, bityo intego yo kubohora u Rwanda iba igezweho.

Fred Gisa Rwigema n’itsinda yari ayoboye ry’abasirikare babohoye u Rwanda, bazirikana ibikorwa by’ubutwari byamuranze, abanyarwanda benshi nabo bubaha cyane izina Fred Gisa Rwigema kuko yabuze ubuzima mu gihe yashakaga kurokora ubwa benshi.

Ntawakwirengagiza ko urugamba rukomeye yatangije akanarugwaho ari rwo rwaje kugera ku ntsinzi y’amateka adasanzwe.N’ubwo itariki ya 4 Nyakanga (07) yizihizwaho intsinzi yo kubora u Rwanda yabonetse Fred Rwigema adahari, ari nayo isorezwaho iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 twibuka uyu munsi ku nshuro ya 29.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Apr 10, 2023 - 11:15