Imyumvire ku ruhare rw’umugabo mu kuboneza urubyaro no kurera umwana biracyari hasi cyane.

Imiryango yita ku buzima igaragaza ko ikibazo cy’imyumvire kikiri mu duce dutandukanye, cyane utw’icyaro k’uruhare umubyeyi w’umugabo agira mu kuboneza urubyaro ndetse no k’uburere bw’umwana ikiri hasi. Ivuga ko ibyo bituma hashibukaho ingaruka zitandukanye zikagera ku muryango wose. Inzego z’ibanze z’imiyoborere zivuga ko hari kongerwa ubukangurambaga ku baturage kugirango imiryango ishobore kugira ubumenyi buhagije ku ruhare rw’ubufatanye bw’ababyeyi bombi mu kubaka umuryango kandi ko byitezweho gutanga umusaruro.

kwamamaza

Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba, ho mu karere ka Gicumbi, bavuga ko hakunze kugaragara ikibazo cy’imyumvire nk’iyi.

 Umgabo umwe yagize ati: “hoya da bibaho! Ariko abo bantu ni imyumvire mibi kuko baravuga ngo runaka yabaye inganzwa mu rugo ngo kubera ko ajya gufurira umugore, agakora amasuku, akagira ate….”

 Umugore nawe ati: “ impamvu babivuga ni uko batazi iterambere tugezemo n’icyerekezo turimo. Icyerekezo turimo ni uburinganire, wenda nk’urugero hari igihe umudamu yaba afite ikibazo cy’uburwayi cyangwa se arwaye umugongo, ubwo rero ntabwo wareka ngo ibyo mu rugo bipfe kandi nawe ufite imbaraga, byaba byiza umufashije kuko nnibwo itera,bere ry’urugo rigenda neza.”

 Icyakora hari abagabo bemeza ko bagerageza gufasha abagore babo, ndetse bakabaherekeza kwa muganga, nubwo bitabuza ko n’abafite imyumvire idakwiriye bahari.

 Ni mu bukangurambaga buri gukorerwa hirya no hino mu gihugu mu turere tugera kuri 20 tw’igihugu, bugamije kuzamura imyumvire ya bamwe ku ruhare n’umubyeyi, cyane w’umugabo mu bufatanye mu mibereho ya buri munsi nk’umuryango ariko  bihereye ku kuboneza urubyaro, Sibomana callixte; umukozi mu muryango udaharanira inyungu wita ku buzima (SFH Rwanda) , mu mushinga wayo wiswe ingobyi activities, avuga ko bagamije kuzamura imyumvire y’abaturage, abagabo bakumva ko bafite uruhare mu mibereho myiza y’umuryango.

 Ati: “ Ubu bukangurambaga turiko bwiswe uruhare rw’umugabo mu kugabanya imfu z’abana ndetse n’ababyeyi. Ni ubukangurambaga bunini kandi dukwiye gushyiramo imbaraga, abanyarwanda bose bakumva ko dukwiye kwiambura ya mizigo ituziritseho yo kumva ko ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi ari ibintu by’abagore, ahubwo tukumva ko natwe abagabo dukwiye kwiyemeza kugira uruhare ntagereranywa mu buzima bw’umwana n’umubyeyi.”

 Anavuga ko kubijyanye no kuboneza urubyaro ko umugabo akwiye kubigiramo uruhare nk’uburyo bwafasha umuryango gutera imbere.

 Sibomana  ati: “Umuryango urimo indahekana gutera imbere biba bigoye, ninaho hazamo ibibazo by’igwingira n’ibindi byose bishobora kuvuka mu muryango bikaba byatera imibereho mibi y’abagize umuryango. Ni byiza rero ko dushishikariza umugabo mu kuboneza urubyaro, agaherekeza umugore igihe bagiye kuganirizwa na muganga mu guhitamo uburyo bwiza bwo kuboneza urubyaro.”

 Kanyamugenge Matilde; Umukozi w’umurenge wa byumba ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ahamaze gutangwa ibyo biganiro bigira umumaro kandi byinitezweho kuzatanga umusaruro.

 Anavuga kandi ko  iyo umugabo n’umugore badashyize hamwe bigira ingaruka zinyuranye k’umuryango.

 Ati: “ingaruka zirahari cyane kuko iyo urugo rutujuje inshingano, bwa bumwe bw’abashakanye ntibubeho, bwa bwumvikane n’ubwuzuzanye…byanze bikunze bigira ingaruka mu muryango. Ni ibintu biganisha ku ihohoterwa. Iyo tubivuga kenshi bagira amatsiko noneho bakagenda babiganira, bati reka noneho tuzarebe ikiganiro kizatangwa mu nteko y’ ubutaha ntituzagisibe.”

 Ibi kandi bigirwamo uruhare n’abitwa imboni barimo abagabo n’abagore nibura batandatu muri buri kagali two mu mirenge igaragaramo ihohoterwa kurusha indi .

Nyuma yo guhugurwa, aba bafasha abaturage binyuze mu migoroba y’imiryango, mu bimina, mu nteko z’abaturage, mu miganda no mu zindi gahunda zihurirwamo n’abaturage benshi.

 @Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Gicumbi.

 Sep 8, 2022 - 10:09