Rubavu-Rugerero: Imiryango yasenyewe n’ibiza iribaza aho izerekeza!

Imiryango yahoze ituye mu murenge wa Rugerero nka hamwe mu hashegeshwe cyane n’ibiza mu gihugu, iribaza aho izerekeza mugihe ubu ahahoze amazu yabo hameze n’ikibuga kiri mu gishanga. Nimugihe ubwo umukuru w’igihugu y asuraga aka karere yabasabye gukomeza gukomera kandi abamerera ko bazafashwa kubona ahandi ho gutura hatashira ubuzima bwabo mu kaga.

kwamamaza

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga mu Murenge wa Rugerero ahibasiwe n’ibiza, yatemberejwe na Bizimungu Felecien n’abagenzi, mu matongo yo mu yaho bahoze batuye mu kagali ka Kabirizi ko mur’uyu murenge, nk’ahashegeshwe n’ibiza kurusha ahandi mu gihugu.

Kugeza ubu, imibare imaze guhuzwa igaragaza ko muri aka Kagali konyine amazu arenga 750 ariyo yasenyutse, mugihe imiryango ibarirwa 3 000 yasohotse mu mazu yabagamo.

Ubu benshi bari gutekereza ku buzima bw’ahazaza, ndetse n’aho bazatura nyuma yo kuva mu nkambi barimo.

Mu kiganiro n’Isango Star, Umwe yagize ati: “Byabaye ngombwa ko tugenda duhungira hariya hirya hegutse. Ubwo twabonye bimaze kuba nka saa kumi n’imwe hafi n’igice niyo yabanje kugwa, noneho hakurikiraho inzu y’umuturanyi w’imbere, hakurikiraho…. Ubwo ni ukuvuga ngo ibintu byose, yaba ibitanda , n’intebe zimwe na zimwe zari ziri kureremba muri Sebeya , n’imyenda n’ubu iracyarimo, na bya matela birunze hariya...”

Undi ati: “ amazi aratanya cyane! narimfite umuryango w’abana batanu. Amazi yakomeje kuza aca ku rupangu, hano kuri Sebeya. Ngiye kubona mbona agwishije igipangu kirahirimye. Narimfite amateleviziyo, amaradio, marimaze igihe nkoze ubukwe [ ku ya 27 z’ukwa mbere]urumva ko narimfite ama-cadeaux [impano], imyambaro n’iki byose , ntacyo nigeze ndokoramo uretse ubuzima.”

Aba baturage bose barasaba ko bafashwa kwikura muri iki kibazo, abadatuye hafi y’uyu mugezi wa Sebeya ari nawo ahaninini wateje ibi biza, bavuga ko bafashwa kubaka, naho abawegereye bakahimurwa.

Umwe yagize ati: “ ubuzima turimo, turi mu nkambi muri koleji, aho bita kwa Colonel. Ntabwo tureshya, abenshi nta bushobozi dufite kuko abenshi kuba warubatse nk’inzu imwe, ebyiri ni uko uba waragurishije nk’agasambu kawe. Ubu ka gasambu nta kagihari! Ubu icyifuzo cyacu ni uko wenda niba Leta yadutuza hano tukonggera kuhatura cyangwa niba yatwimurira ahandi.”

Undi ati: “Twebwe badutera inkunga tukubaka bigakomera, tukajya dushyiramo inking z’ibyuma.”

Ubwo umukuru w’igihugu yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Rubavu, agatambagizwa no muri aka gace kazahajwe n’ibiza kurusha ahandi, yasabye abaturage  kwihangana ndetse anabizeza ko bazongera gutuzwa ahatazashira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati: “…nafashe umwanya ngenda mbona ibyagiye byangirika, ari amazu batuyemo, ari amashuli, ari inganda…ni byinshi hano muri kano karere. Ni byinshi, hari n’utundi turere tumeze dutyo.Mutwihanganire rero, namwe mwihangane hanyuma dukorere hamwe byinshi, ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”

Muri rusange, abari batuye mu mazu arenga 750, ubu nta tafari rikiri ku rindi, ndetse hari naho utapfa kumenya ko hari hatuwe.

Uretse ayo amazu yasenyutse abarurwa uyu munsi, hari n’agihagaze ariko ari mu mazi kuburyo isaha kuy’indi nayo agenda agwa, ayo yose abarurirwa mu miryango irenga 3 000 ubu iri mu nkambi.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star -Rubavu.

 May 15, 2023 - 16:23