
RUBAVU: Batewe ubwoba n’insinga z’umuriro w’amashanyarazi ziri kwica
Aug 15, 2024 - 13:19
Abarema n'abakakorera mu soko rya Gahenerezo ryo mu murenge wa Mudede baravuga ko batewe ubwoba n'uko insiga z'umuriro w'amashanyarazi zamanutse hasi bitewe nuko amapoto yashaje cyane none ukaba uri kwica abantu. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko aribwo bukimenya iki kibazo, ariko bugiye kwihutira kugikemura ku bufanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu, REG.
kwamamaza
Iyo ugeze mu soko rya gahenerezorihewrereye mu murenge wa Mudende wo mu karere ka Rubavu ubona amapoto y’umuriro yarashaje cyane. Abahakorera n'abahanyura bavuga ko batewe ubwoba n'ibishashi by'umuriro bitanga iyo insinga zikoranyeho, kandi badasiba kubivuga.
Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko “insinga ziramanuka nuko imodoka ziri kuza zakoraho ukaka. Ariko twabwiye ba REG ntako tutagize, na Gitifu yarababwiye ariko banze kuza ngo ibi biti babyegure.”

Yifashishije urugero, mugenzi we yagize ati: “ yakozeho ari nijoro nuko byose bikaka! Umuzenguruko wose w’inzu ukabona uraka! Rero dufite impungenge z’uko umunsi urusinga ruzagwa ntawe uzarusimbuka. Iza hariya hirya kuri ariya mazu zarishitse, ziramutse zirekuye gatoya….”
Impungenge z’aba baturage baterwa n'uyu muriro w'amashanyarazi, si iz’iyu munsi gusa cyane ko baherutse gushingura umwana wishwe nawo.
Umuturage, umwe ati: “urutsinga rwaguye rushishuye nuko umwana afasheho ava mu mubiri barebera! Insinga zikomeza guhengama, bakomeza gutanga amakuru bati ese’ mwazaje kwegura izi nsinga nuko REG igakomeza ngo ni ejo nuko bigera aho umwana afasheho arapfa, twaramushyinguye. N’ubu imodoka itambutse muri aho, mwabona insinga zatse nuko abantu bakaba nk’abari mu ntambara.”

Abaturage bavuga ko hashize umwaka bamenyesha REG ikibazo bafite ariko kikaba kitarakemurwa, mugihe ibasubiza ko igiye kugikemura. Basaba inzego bireba ko zabafasha uyu muriro ukava hasi kuko uhangayikishije.
Umwe ati: “zakurikirana abakozi ba REG nuko bakaza aya mapoto bakayahagarika. Ko baboherereje no ku rubuga uko bimeze! Tuyishinja kuba itaza ngo ihagaike aya mapoto!”
Icyakora MULINDWA Prosper; umuyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko batari bazi iki kibazo ariko ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu REG, bagiye kwihutira kugikemura.
Ati: “nakwigirayo cyangwa nkohereza umuntu uri senior urahita afata n’icyemezo. Ubundi ikibazo nticyakabaye kimara umwaka, ntabwo bibaho! Gusa …insinga zishobora guhura zigatera impanuka, ibyo byo biba byihutirwa cyane, nubwo ntumva ukuntu byamara umwaka wose bikiriho.”
Ikibazo cy'insinga z'umuriro w'amashanyarazi ziba zisa n’izikabakaka hasi nizo zihangayikishije abaturage bavuga ko ziterwa n'amapoto yashaje cyane. banagaragaza ko ari ngombwa kwishimira ibikorwaremezo by’iterambere nk’ibi by'amashanyarazi ariko banasaba ko aho bishinzwe byajya bikurikiranwa kugira ngo bidateza ibyago.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Gahenerezo -Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


