
Rubavu: Baretse gukoresha ifumbire yo mu musarani bigabanya umubare w’abarwara inzoka
Jan 29, 2025 - 17:26
Inzoka zo mu nda ni imwe mu ndwara zititaweho u Rwanda rwahanganye nayo ku buryo ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko imibare yagabanutse kuko mu murenge wa Mudende wari imbere cyane ugeze kuri 91%mu kugabanya inzoka zo mu nda. Ni mu gihe abaturage by’umwihariko abo mu Murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu bavuga ko inzoka zo mu nda baziterwaga no gufumbiza ifumbire y’umusarani.
kwamamaza
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mugihe ku itariki 30 Mutarama (01), isi yose izizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititaweho.
Abatuye Akarere ka Rubavu gaherereye mu ntara y’uburengerazuba nka kamwe mu turere turimo indwara y’inzoka zo mu nda, by’umwihariko umurenge wa Mudende ufite abaturage benshi barwaraga iyi ndwara, bavuga ko babiterwaga no kuba barakundaga gukoreshaga ifumbire y’umusarani bise SAVENTI, nuko bakabona umusaruro.
Renzaho Sumani nk’umwe mu batuye muri uyu murenge ndetse wakoreshaga iyi fumbire, yabwiye umunyamakuru w’Isango Star ko “ twakoreshaga iriya fumbire yo mu musarani tuyita nziza, habaga n’igihe twayiguraga ku bafite imisarani. Impamvu twayikoreshaga kwari ukugira ngo twese. Ingaruka zabayeho ni uko wajyaga kumva umuntu ngo inzoka zabaye nyinshi mu nda! Wowe wareba inda uko yabaye nini ukibwira ngo ni uguhaga, naho ni za nzoka zabaye nyinshi kubera ko uba wariye wa mwanda.”
Mugenzi we yunzemo ati: “twayikoreshaga mu birayi no mu matunda. Twafataga umusarani, ntabwo twategerezaga ko ubora.”
Valentine MUKAREMERA; Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mudende, avuga ko bakiraga abarwayi benshi barwaye inzoka zo mu nda ariko kubera basigaye bahabwa ibinini by’inzoka, bagahagarika gukoresha ifumbire y’umusarani byagabanutse cyane.
Ati: “ku kwezi twashoboraga kwakira nk’abantu 60, 70 bafite icyo kibazo cy’inzoka zo mu nda. Ariko kugeza ubu, dushobora kubona nk’abantu 10.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko cyabonyeko ikibazo cy’inzoka kigira ingaruka ku buzima bw’abantu n’imiryango yabo, bagafata umwanzuro wo guhangana nazo, nk’uko bitangazwa na Nathan HITIYAREMYE; umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’indwara zititaweho muri RBC.
Yagize ati: “ inzoka zo mu nda ni indwara dukwiye kurwanya twivuye inyuma. Kuko inzoka zo mu nda, icya mbere uwo zafashe ararwara, arahitwa, araruka, agira ibibazo bitandukanye. Hari naho bigera zigafunga amara kuburyo kugira ngo tuzavure wa murwayi bisaba kumubaga. Ndetse hari n’ubwo iyo byakomeye cyane, urwaye inzoka zo mu ndaa zimugeza no ku rupfu.”
“ ariko noneho ku bana, inzoka zo mu nda zituma bagwingira. Twakoze ibikorwa bitandukanye harimo kubakngurira kubaka ubwiherero, gukoresha amazi meza. Ariko cyane no kubakangurira kuzibukira imikoreshereze y’iriya fumbire y’umusarani. Nyuma yo kubireka twabonye ko inzoka zagabanutse mu buryo bugaragara.”
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, washyize indwara 21 mu ndwara zititaweho ariko ubushakashatsi bugaragaza ko izikunze kugaragara mu Rwanda ari inzoka zo mu nda, kurumwa n’inzoka, ibisazi by’imbwa, imidido, bilarziose, amavunja, teniya, ubuheri cyangwa shishikara, igicuri n’ibibembe.
Ubushakashatsi bwa RBC bwakozwe mu mwaka w’2020 bugaragaza ko 38.7% by’abana bapimwe basanganwe inzoka zo mu nda, mu gihe 46.1% ziri mu bantu bakuru, bituma hatangira gahunda yo gutanga ibinini by’inzoka.
Nimugihe u Rwanda rwihaye intego yo kurandura izi ndwara burundu muri 2030.
@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


