Rubavu: Bahangayikishijwe no kutagira amazi meza

Abatuye mu kagali ka Bihungwe ko mu murenge wa Mudende mu karere ka rubavu, baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira amazi meza yo gukoresha. Bavuga ko basanzwe  bakoresha amazi y’imvura bareka, rimwe na rimwe akabamo n’inzoka zabatera uburwayi.  Icyakora umukozi ushinzwe iterambere mu kagali ka Bihungwe avuga ko bakoze ubuvugizi kandi akarere kabahaye icyizere ko bari muri gahunda yo kuzabaha amazi.

kwamamaza

Ubusanzwe Akagali ka Bihungwe ko mu murenge wa Mudende gafite ivomo rimwe gusa bigatuma abaturage bakora urugendo runini bajya gushaka amazi, abandi bagakoresha amazi mabi bareka iyo imvura yaguye.

Bavuga ko bibagiraho ingaruka zirimo kurwara inzoka zo mu nda kuko nta yandi mahitamo baba bafite, nk’uko babivuga.

Ubwo baganiraga n’Isango Star, umwe yagize ati: “ahantu tuvoma amazi tugenda ibirometero 6. Urumva rero niba umwana arajya ku ishuli cyangwa ari ngombwa ngo akarabe agiye kurya kandi nta mazi ahari, ibiryo byahiye! Ntabwo arategereza ibirometero 6, ariyaranja apfe kubirya usange bimugizeho ingaruka.”

“ dukoresha amazi y’imvura! Hari ukuntu ducukura icobo nuko tugashyiramo ihema. Ubona nk’inyoni ziri gukinira ku mabati, ntabwo uba uzi aho zahoze! Ukabona n’ibikora biri gukinira ku mabati...mukanya imvura yagwa ku mabati akajya muri cya gitega twacukuye. Tugakoresha ayo mazi, rwose ntabwo aba yizewe.”

Undi ati: “ dukoresha amazi yo mu bitega kandi aranduza kuko atera inzoka. Iyo twayabuze 9 amazi meza) dutekesha ay’ibitega! Turayatekesha tukanayanywa.”

Nyinawabera scholastic; Umukozi ushinzwe iterambere mu kagali ka Bihungwe, SEDO, yahamije ko ikibazo cy’amazi gihari ariko bakoze ubuvugizi ndetse akarere kabahaye icyizere cyo kububakira andi mavomo.

Gusa anagira inama abaturage yo gukoresha imiti isukura amazi, nka sirop kuko bazihabwa.

Ati: “ikibazo cy’amazi abaturage bagaragaje kirahari kuko tugira robine imwe mu Kagali  nayo iri ku rubibi. Usanga mu gihe cy’imvura bitagaragara cyane kuko bigishijwe gufata amazi akomoka ku mvura. Twagiye tubikorera ubuvugizi henshi, bavuze ko hari umuyoboro ugiye kuzatwubakira amazi. Hari n’inama iherutse guterana yiga ku kibazo cy’amazi, aho bashaka kutugezaho umuyoboro w’amazi ugera mu kagali hose, abaturage bose bakabona amazi.”

“ amazi yo mu bitega yo akunda kujyamo inzoka ariko dushishikariza abantu koza ibitega igihe kinini, nibura nka nyuma y’amezi atatu akacyoza. Ikindi ni ukujya badahamo amazi bagashyira mu ijerekani ayo gukoresha mu rugo nuko akabanza yamenamo umuti wica udukoko.”

Uretse aka kagali gafite ikibazo cy’amazi, n’abatuye mu tundi tugari bavuga ko nabo amazi aba ari kure yabo ndetse n’abakeneye kuba bayageza mu ngo zabo ntibabemerere.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Rubavu.

 Feb 5, 2025 - 11:15