Rubavu: Abarwayi b'imidido barashima ubufasha bw'ubuvuzi bahawe

Abarwayi b'imidido bo mu karere ka Rubavu barishimira ubufasha bw'ubuvuzi bahawe kuko bwabafashije kongera kugenda no kutagira ipfunwe mu bandi. RBC itangaza ko ubu buvuzi buri mu bigo nderabuzima 11 biri mu gihugu kandi hari gahunda yo kubyongera kugirango ubuvuzi buzagere kuri benshi.

kwamamaza

Abarwayi b'imidido bo mu karere ka Rubavu, mu ntara y'Iburengerazuba, bavuga ko byatangiye bazi ko ari amarozi cyangwa amashitani barwaye. Iyo uganiriye nabo buri wese akubwira inkuru y' uko yafashwe mu gihe bose bahuriza ku kuba batarabashaga kugenda ndetse bakagira nipfunwe igihe bari mu bantu kubera ibisebe babaga bafite ku birenge. Ariko bavuga ko ubuvuzi bahawe bwarabafashije cyane.

Umwe yagize ati:" nkumva ndi kuribwa mu izuru, kandi umutwe ukamenagurika. Nyine hari abatekerezaga ko ari amarozi, amashitani, cyangwa se akaba ari ubundi burwayi. Ubwo rero twageze aha ngaha baratuvura baratuvura. Icyakora urabona ko ibi birenge byazanaga umwuka mubi nuko abantu bakatwanga. Twicaraga n'ahantu bakajya baranena."

Undi ati:" njye natekerezaga ko ari amarozi naba nararenze uko uko byacaga niko aamaguru yagenda ari kubyimba. Icyo gihe ntabwo nicaranaga n'abandi kuko aho nanyuraga natekerezaga ko bari kumvuga ko ntari umuntu nk'abandi. Nari narabaye mu bwigunge ariko aho ngerere hamwe n'abandi ndagenda kandi n'iyi saha narashatse, mfite umugabo."

NIYITEGEKA Theophile; umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyundo kita ku barwayi b'imidido baturuka mu mirenge 12 tugize aka karere, avuga ubufasha babaha bwafashije abarwayi ku buryo harimo nabakize.

Yagize ati:" kugeza ubu, mu kigo nderabuzima cya Nyundo dufite abarwayi 171 dukurikirana. Imidido irakira uko muri abo barwayi 171dukurikirana, abagera mu 100 bimaze kugaragara ko bimaze koroherwa. Bigenda biterwa n'igihe umuntu amaze kuko abaje mbere n'ubundi nibo bagenda boroherwa bikagera aho tumubwira ngo wowe uzajya uza rimwe mu mezi menshi."

Nathan HITIYAREMYE; umukozi w' ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’indwara zititaweho muri RBC,agira inama abantu kugira isuku kuko ariyo ifasha mu kwirinda ubu burwayi. 

Yagize ati:" ubwirinzi bwa mbere ni isuku , gukaraba umubiri wose ariko cyane cyane ibirenge. Abatangiye kugira ibisa n'imyate cyangwa se ukabona uteye ukuntu. Abantu bagerageza gukaraba bakikuba kuko bitangira gahoro gahoro, imyate ikazam, utwanda tukazamo, bwa butare bukazamo kugeza ubwo imiyoboro zibye."

Ubushakashatsi bw’ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, bwagaragaje ko mu Rwanda hose habarirwa abarwayi b'imidido 6000 ndetse bavurirwa ku bigo nderabuzima 11. Gusa hari gahunda yo kongera iyi service mu bindi bigo nderabuzima kugirango abafite ikibazo cyo gukora urugendo rurerure biborohere.

@Vestine UMURERWA/Isango Star-Rubavu.

 Jan 30, 2025 - 17:37