Rubavu: Abakobwa babangamiwe no gusabwa gushaka amafaranga azatunga ingo zabo mbere yo gushaka.

Abakobwa bo mur’aka karere baravuga ko kubona abagabo basabwa kubanza gushaka amafaranga azatunga urugo rwabo, icyo bita ‘Ndongora nitunge’. Nimugihe bamwe mu basore barengeje imyaka 30 y’amavuko bavuga ko bahisemo kugumana n’ababyeyi babo kuko batarabona abagore bafite ubushobozi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga butari buzi iby’uyu muco, ariko bugiye gushaka amakuru yabufasha kongera ubukangurambaga bwakumira iyi myumvire.

kwamamaza

Mukamusoni M. Louise ni umukobwa ufite imyaka 27 y’amavuko, umunyamakuru w’Isango Star yamusanze ari gushyashana mu mirimo y’ingufu. Avuga ko akazi kose abonye agakorana umutima ukunze kugira ngo arebe ko yabona umugabo kuko abasore benshi bo mu murenge wa Rugerero bashaka abagore bafite ubushobozi bwo kubabeshaho.

Mukamusoni usangiye ikibazo n’urungano rwe, yagize ati: “Ubu ni ugukora nk’ufite urugo ari kugaburira! Ubu umugabo ajya kugusanga aziko ukora, ntabwo yaza aziko nta kazi ugira! Ubu ni ukujya gushaka umugabo uzi ngo icyo akeneye ni wowe mugore urakigura noneho utakibona akajya ahandi arakibona.”

Mugenzi we yunze murye ati: “bamwe ni ukujya kwikorera ibisheke, abandi ni ukujya gucura inshuro wikorera amatafari n’amabuye. Ni ubukene bwo kutabona amafaranga ngo ncuruze niteze imbere nk’abandi.”

 Uyu muco w’abasore bategereza kubaka ingo zabo ari uko babonye abagore bazababeshaho, ushimangirwa na bamwe mu basore bo muri aka gace  bari hejuru y’imyaka 30.

Bavuga ko bahisemo kwigumira ku babyeyi babo mugihe batarabona aho berekeza kuko mur’iki gihe ubuzima bugoye.

 Umwe ati: “Mfite imyaka 30 ariko mba mu rugo. Ntabwo mbabangamiye kuko hari n’abakuru banjye bari mu rugo! Ntabwo wavuga ngo urahita ujya gushaka umugore kandi ufite icyo ushaka kugeraho. Ubu nzumva ko natinze gushaka mfite nka nka 40.”

 Yongeraho ko“ ubuzima buragoye kuko nta kazi kari kuboneka, n’akabonetse ni gake.”

 Undi ati: “ubwo niba wumvishe iwanyu mufite agapariseri karimo akabanza…mukaba muri benshi, nyine namwe murashakisha ubwo Imana yabafasha mukaziyubaka ariko muri kumwe n’umubyeyi.”

Kambogo Ildephonse; Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko aribwo yakumva iby’iki kibazo, ariko bagiye gukusanya amakuru kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bwo gukumira uyu muco.

 Ati:“Icyo ntacyo twumvise ariko twashakisha amakuru noneho tukegeranya amakuru yose kugira ngo gikemuke. Mu nama dukorana n’abaturage  icyo kibazo ntawigeze akizamura ariko mu by’ukuli nabyo iyo tubimenye ni kimwe mu butumwa dutanga kugira ngo bitanahari byirindwe.”

 Abakobwa bo mur’aka gace bahisemo gukura amaboko mu mufunga bagakora kugira ngo babone abagabo n’abasore bari gukabakaba mu myaka 40 baba barategereje abakobwa bamaze kugwiza amafaranga.

Ibi bigaragaye muri aka gace nyuma y’abagore bagaragaje ko bubakanye n’abagabo bafite imitungo ariko yashyira abo bagabo bakabata bakajya kwishakira abandi bagore bafite ubushobozi.

Ibi birasaba ko inzego bireba zongera ubukangurambaga bugamije gukemura iki kibazo kitarafata indi ntera.

  <iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/A2RaXZBAPDU" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

  @ Emmanuel Biziman/ Isango Star -Rubavu

 Sep 21, 2022 - 16:08