Rubavu: Abakekwaho kwaka ruswa abahuye n’ibiza batawe muri yombi.

Urwego rw’iguhugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruravuga ko rwataye muri yombi abayobozi bo mu nzego zibanze bashinjwa n’abaturage kubaka ruswa kugira ngo bahabwe inkunga yari igenewe abahuye n’ibiza. RIB ivuga ko abari mu maboko yayo baratanze inkunga y’amafaranga abo itari igenewe, nabo ubwabo bishyize ku rutonde bakayakira.

kwamamaza

Ibi bibaye nyuma yaho abaturage bo mu murenge wa Rugerero bashegeshwe n’ibiza bagaragaje ko basabwe Ruswa n’abayobozi bo mu nzego zibanze, kugira ngo bahabwe inkunga.

Nyuma y’ibiza byashegeshe Akagali ka Nyamwiri ko mu murenge wa Rugerero, ndetse inzu nyinshi zikarohama, zigasigara nta tafari riri ku rindi, ku ya 16 Mata (04), twasuye abaturage bari basigaye mu matongo yahahoze amazu yabo.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, Emmanuel Bizimana, umwe yavuze ko “ni ayo mafaranga ibihumbi 110 ari gutangwa ariko ni ububanza gutanga ibihumbi 3!”

Uretse ibi kandi, aba baturage bari basizwe iheruheru n’ibiza bagaragaje ko n’inkunga bari bagiye guhabwa, n’ubuyobozi bwabo bwabanzaga kubasaba amafaranga kugira ngo bayibone.

Umuturage umwe ati: “Ruswa byo birahari kubera ko abenshi barayatanze [3000Frw]. Nkatwe tutayafite rero, inzu zaraguye nta kintu dusigaranye, yaratujogoye aradusiga.”

Undi ati: “nk’uyu mukecuru wa hano yabibabwira! Atuye hano yasenyewe amazu yose kuko umugabo we yarahamagawe nawe ngo mbese bakwandike uratanga ibihumbi 3 !?”

“Niko byagenze! yajyaga ku rugo bakamwandika…ku bihumbi 3!”

Icyo gihe ubuyobozi bwashirwaga mu majwi n’ababaturage ni ubw’Akagali n’ubw’Umudugudu.

Ku ikubitiro, Mudugudu HABUMUGISHA Cyipirien, yavuze ko lisite z’abagombaga guhabwa y’amafaranga yazihaye ushinzwe imibereho myiza mu Kagali ka Kabirizi [SEDO], maze zimwe akazita, ati “ibindi mu bimubaze!”

“ turabijyana tubihereza SEDO, ikintu namubajije nti ese ko ba baturage batabonye amafaranga, arambwira ngo impapuro zimwe yagiye arazijugunya, ngo afata ibyo abonye! Niko yansobanuriye! Mubibaze SEDO.”

UWIRINGIYIMANA Alice ari we muyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abatuarge [SEDO] mu kagali ka kabirizi yabwiye Isango Star ko lisite zagendeweho batanga inkunga yazikoranye na ba mudugudu. Ygiaze ati ‘ariko nubundi basa n’abatomboye’ nubwo ikiganiro agisoza avuga ko hari hakenewe bake kandi ibiza bose byarabashwegeje kuburyo bungana. Iyo usesenguye izi mvugo zose zirenga 3 bikarangira bigoranye kumenya iyo akuramo.

Yagize ati: “yakozwe nanjye na ba Mudugudu. Abantu bari benshi ugereranyije n’abo bashakaga, twagiye ku malisiti yari yakozwe, ni nka tombola! tugenda du-selectiona mo bakeya bashobora kuba bahabwa amafaranga, nta kindi umuntu agendeyeho bitewe nuko…kandi nta mwanya munini twari dufite wo kuba twababwira ngo bajogore ba bantu.”

Ku wa 18 Gicurasi (05) 2023, aba bayobozi bombi bari bageze muboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, aho bakurikiranyweho ibyo bavugwaho.

Dr. MURANGIRA B. Thierry; Umuvugizi wa RIB, avuga ko uretse no kuba baragiye basaba amafaranga ya Ruswa abasizwe iheruheru n’ibiza, byanagaragaye ko bayahaye abataragizweho ingaruka, ndetse hakaniyongeraho kuba nabo barishize ku rutonde rw’abakiye ayo mafaranga.

Ati: “ku italiki ya 18 Gicurasi (05) 2023, RIB yafunze abayobozi babiri bo mu nzego zibanze bo mu karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, Akagali ka Kabirizi, Umudugudu wa Nyamyiri, aribo UWIRINGIYIMANA Alice akaba ariwe SEDO w’Akagali ka Kabirizi, HABUMUGISHA Cyprien; umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamyiri. Aba bantu uko ari babiri bagiye basaba abantu amafaranga, abagizweho ingaruka n’ibyo biza bakabasaba amafaranga kugira ngo babashyire kuri liste kandi n’ubundi bagenewe kujya kuri liste y’abagomba guhabwa izo mfashanyo y’amafaranga.”

“ikindi kandi abantu bagiye bashyira kuri liste abataragizweho ingaruka n’ibyo biza babanje kubaka ruswa. Ikindi cyagaragaye ni uko abo bayobozi babo bishyize kuri liste kugira ngo bahabwe iyo mfashanyo y’amafaranga kandi bo batari mu bantu bagizweho ingaruka yatewe n’ibiza.

Dr. Murangira avuga ko abakekwa bafungiwe kuri station ya RIB ya Gisenyi mugihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mugihe ibi byaha byo gusaba no kwakira indonke bakurikiranyweho  byabahama bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro 3 kugeza kuri 5 y’agaciro k’indonke bakiriye.

Nimugihe icyaha cyo kunyereza umutungo cyabahama bagafungishwa igihano kiri hagati y’imyaka 7, n’10.

Abantu bagera kuri 347 barimo n’aba bayobozi bombi, nibo bagezweho n’iyi nkunga y’amafaranga yagombaga gushikirizwa abashegeshwe n’ibiza kurusha abandi.

 Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rurihaniza abayobozi biyambura indagagaciro bagashaka gufata inkunga y’abahuye n’ibyango nk’ibi.

@Emmanuel BIZIMANA Isango star-RUBAVU.

 May 24, 2023 - 11:43