Rubavu: Abagizweho ingaruka n’ibiza barashinja ubuyobozi kubaka amafaranga kugira ngo bahabwe inkunga.

Abagizweho ingaruka n’ibiza biherutse gushegesha aka karere barashinja ubuyobozi bwo munzego z’ibanze kubaka amafaranga kugira ngo bahabwe inkunga bagenewe. Nimugihe ubuyobozi bw’imidugudu buvuga ko ibyo bikwiye kubazwa ubw’akagali kuko hari lisite bwaciye, bukavuga ko gutoranya abazahabwa amafaranga inzego zombi zafatanyije.

kwamamaza

Ku italiki ya 2  n’iya 3 Gicurasi (05) 2023, nibwo ibiza by’imvura byibasiye intara y’Iburengerazuba ishira Amajyaruguruguru, n’abari batuye mu murenge wa Rugerero wo mu karere ka Rubavu. Ibi biza byakuye mu byabo abarenga ibihumbi 3.

abatuye mudugudu wa Nyamyiri, akagari ka Kabirizi  bavuga ko bari bagenewe inkunga na Karitasi yo kubafasha kurwana no kwikura muri ibyo bibazo, ariko bavuga ko basabwa amafaranga n’abayobozi bo mu nzego zibanze kugirango bayahabwe ubwo bufasha.

Umwe yagize ati: “Kugira ngo bakwandike bagusabaga ibihumbi bitatu noneho utabibahereza ntibakwandike. Nanjye barayansabye ariko ntabwo nayatanze kuko nanjye ntayafasheho.  Nk’uyu mukecuru wa hano yabibabwira kuko barasenyewe amazu yose, umugabo we yahamagawe nabo ngo mbese bakwandike uratanga ibihumbi bitatu!”

 Undi ati: “ Ruswa yo ni ikibazo kubera ko abenshi barayatanze [3 000Fr] Nkatwe tutayafite rero, inzu zaraguye nta kintu dusigaranye, baratujogoye baradusiga. Ni ukudushinyagurira! Icyatubabaje ni uko yanditse n’abarushubi kandi bo batarasenyewe amazu.”

“ yarari guhamagara abantu, akiyizira. Yajyaga ku rugo akandika , ibihumbi bitatu bya ruswa buriya. Ariko nanjye nahamagaye Mudugudu nti ese ko bari kuvuga ko bari guhabwa amafaranga ibihumbi 80 byagenze bite? Ati ‘hoya , twari turi kugira ngo akavuyo gacike naho ubundi nta mafaranga twatanze.”

Aba baturage basaba inzego zo hejuru ko zakurikirana iki kibazo, bitewe n’uko kuba umuntu wagendesheje byose, yagenerwa n’ inkunga bakabanza kumusaba ko yishyura bisa no kubasonga.

Umwe yagize ati: “abayobozi bo hejuru bugomba kudukorera ubuvugizi mu Mudugudu wa Nyamyiri, kuko ayo mafaranga niba ari inkunga iri guturuka …bakagombye kureba… kuko twese tuba twarababaye kimwe, ariko ayo mafaranga agatangwa ku neza.”

Icyakora HABUMUGISHA Cypirien; umuyobozi w’umudugudu wa Nyamyiri, ushinjwa n’aba baturage, avuga ko liste yabazahabwa inkunga yari yakoze yayishikirije [CEDO] ushinzwe imibereho myiza akazica. Avuga ko ibindi byabazwa Cedo.

Ati: “  Twarayijyanye tuyihereza CEDO, icyo namubajije nti ese kuki ba baturage batabonye amafaranga, nuko aravuga ngo izo mpapuro zindi yaraziciye arajugunya none umva  ngo afata izo abonye! Niko yansobanuriye! Ubwo abe ariwe mubibaza kuko niwe wabishyize mu mashini, niwe watanze raporo y’ibyo byose , hanyuma agusobanurire uko yabigenje.”

Uwiringiyimana Adeline; Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu  kagali ka KABIRIZI kabarizwamo uyu mudugudu wa Nyamyiri, avuga ko birinze kugira byinshi bagenderaho batoranya abantu bayahabwa  ngo kuko ibiza byateye muri aka kagali biri ku rwego rumwe.

Avuga ko hiyongereyeho kuba uwatanze inkunga yarashakaga abantu bake, ati: “Yakozwe nanjye na ba Mudugudu. Bitewe nuko abantu bari benshi ndetse n’abo bashakaga, twarebye ku maliste yari yakoze noneho tugenda…ni nka tombola! Twagiye dutoranyamo bakeya ntanibyo umuntu agendeyeho bitewe nuko nta n’umwanya munini twari dufite wo kuba twababwira ngo bajogore ba bantu!”

Abagera 347 hibo bagezweho n’iyi nkunga. Umunyamakuru w’Isango Star avuga ko yamaze iminsi irenga 3 ashaka Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kugira ngo buvuge kuri iki kibazo, ariko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko umuyobozi wako ari nawe uri mu nshingano za Mayor wamaze kuzihagarikwaho ariwe wenyine wemerewe kuvuga kubijyanye n’ibiza nubwo mur’ iyo minsi yose we atababonetse.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Rubavu- Iburengerazuba

 May 17, 2023 - 14:59