
RSSB irasaba ibigo guteganyiriza abakozi babyo
Mar 28, 2024 - 08:53
Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), kirasaba ibigo by’abikorera kwita ku guteganyiriza abakozi babyo kuko ari inshingano zabyo ndetse bikaba n’uburenganzira bw’abo bakoresha, ni mu gihe ariko inasaba abakozi nabo guharanira uburenganzira bwabo bakibutsa ababakoresha kubateganyiriza igihe batabikora kuko bifasha mu gihe umukozi atakiri mu nshingano z’akazi.
kwamamaza
Igirana ikiganiro n’itangazamakuru ku ruhare rwayo ku mishinga n’ibikorwa bitandukanye byakozwe mu mwaka w’ibihumbi 2022-2023, byo gushora imari bitangiza ibidukikije ariko binagamije iterambere rirambye.
Umuyobozi wa RSSB ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda, Bwana Regis Rugemanshuro, yagarutse ku bijyanye n’ibigo bidateganyiriza abakozi babyo cyangwa se bagateganyiriza bamwe bacye abandi bakabareka aho avuga ko abo bafatiwe mbarigo binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bushya.

Ati "hari sisiteme aho iyi iri kugeragezwa, nta mukoresha uzajya utangira umukozi umwe ngo areke undi, utujuje urutonde rw'abakozi bose uba waratanze urwo rutonde ntirusohoka, babandi bajyaga babeshya nabo ntibizabashobokera".
Dr. Regis Hitimana umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango kuri iyo ngingo avuga ko hagiye kwigishwa mwene ibyo bigo ariko ko hazakurikiraho kubihana mu gihe bitubahirije amategeko yo kuzigamira abakozi babyo.

Ati "dutagenya gukorana inama kugirango tubwire abakoresha ko ari igihe cyo kwigishwa ariko kizakurikirwa no guhana, hari ababyitirira kutabimenya ariko amategeko y'u Rwanda arasobanutse, nta kibazo dufite mu mategeko ahubwo tugomba kuyashyira mu bikorwa".
Regis Rugemanshuro akomeza asaba n’abakozi cyane cyane urubyiruko kutemera ababakorera ayo makosa kuko babigombwa bikaba biri mu itegeko ry'umurimo.
Ibyo kandi binahura na gahunda ya Leta aho ishishikariza abantu kwizigamira bahereye kuri make bafite ndetse bakagana na za gahunda nka Ejo heza n’izindi kugirango bizigamire ndetse baniteganyirize bateganyiriza ahazaza habo.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


