RRA irasaba abaguzi kujya basaba facture za EBM bagahabwa inyungu y'10% kuri TVA

Mu bukangurambaga bwiswe Tengamara na TVA, ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kirashishikariza abaguzi kujya basaba facture ya EBM n’abacuruzi bakayitanga aho umuguzi azajya ahabwa 10% bya TVA y’ibicuruzwa yaguze igihe yahawe facture ya EBM.

kwamamaza

Ubu bukangurambaga bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro burakangurira abaguzi kujya basaba facture za EBM kugirango babone inyungu y’10% ya TVA ku bicuruzwa baguze nkuko bivugwa na Komiseri wungirije ushinzwe serivise z’abasora n’itumanaho Uwitonze Jean Paulin.

Ati "hatangiye gahunda yo guha ku musoro wa TVA umuntu aba yishyuye ku usabye facture ya EBM ku bicuruzwa yaba aguze biriho TVA, Abanyarwanda bose bagomba gutengamarana na TVA yabo bishyuye, niba usabye facture ya EBM hakaba hariho TVA ku mafaranga wishyuye ubona 10% rikugarukira nk'ishimwe".  

Ni mu gihe hari abacuruzi banga gutanga facture za EBM cyangwa bagatanga izanditseho amafaranga make, itegeko ryatanze uburenganzira ko umuguzi utanze amakuru, umucuruzi agacibwa ibihano, umuguzi watanze amakuru azajya ahabwa 50% ya TVA yaciwe umucuruzi.

Abaturage bavuga ko hari abasaba facture ya EBM abandi ntibazisabe ariko kubera ko bamenye agaciro kayo bagiye kujya bayisaba.

Umwe ati "ntabwo najyaga nyisaba ubu njyiye kujya nyisaba ntabwo nakongera, nzajya mpaha mpite nyaka".

Ikigo cy’imisoro n’amahoro gishishikariza abacuruzi gutanga facture za EBM, kuko zijya mu bikoresho birimo machine, telephone cyangwa tablets, abaguzi nabo bagasabwa gusaba facture bagahabwa 10% ya TVA, naho utanze amakuru ku mucuruzi utubahirije aya mabwiriza azajya ahabwa 50% ya TVA.

Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Mar 29, 2024 - 08:50