
RPF- Inkotanyi irasaba abanyamuryango bayo bari hirya no hino mu gihugu kwitwararika mu gihe cy'amatora
Feb 26, 2024 - 09:19
Ubunyamabanga bukuru bw’umuryango wa RPF- Inkotanyi burasaba abanyamuryango bayo bari hirya no hino mu gihugu kwitwararika no gushyiramo ubushishozi mu gihe bazaba bahitamo ababahagararira mu matora y’Abadepite ndetse n'aya Perezida wa Repubulika azaba muri uyu mwaka.
kwamamaza
Guhera ku munsi wa 6 w’itariki ya 24-17 Werurwe mu Rwanda hose hateganyijwe kubera amatora y’abahagarariye abandi mu muryango wa RPF- Inkotanyi batora abakandida bazabahagararira mu myanya y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika azaba mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, aya matora azahera ku rwego rw’umudugudu kuzamuka kugera ku rwego rw’igihugu.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR- Inkotanyi, Wellars Gasamagera ati "aya matora tuzayakora dute? icyambere nuko umuryango FPR- Inkotanyi wimakaza amahame shingiro yawo harimo kubaha ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi, umuryango ushyiraho amabwiriza dukurikiza kugirango iryo hame turyubahirize".

Yakomeje agira ati "gutora uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika tuzahera mu rwego rw'umudugudu mu buryo butaziguye aho buri munyamuryango afite uburenganzira bwo kwiyamamaza cyangwa akamamazwa na bagenzi be, tuzazamuka uko inzego bwite bwa Leta zimeze kurinda tugeze ku rwego rw'igihugu aho umukandida wacu azemezwa n'inama nkuru arirwo rwego rw'ikirenga rw'umuryango FPR-Inkotanyi".
Mu rwego rwo gukomeza guharanira ibyagezweho mu myaka 30 ishize, Bwana Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu muryango FPR- Inkotanyi, arasaba abanyamuryango gukoresha ubushishozi bagahitamo ababikwiriye bijyanye n’amahame umuryango ugenderaho.

Ati "iyaba imiyoborere ya FPR-Inkotanyi yashyirwaga ku gipimo imyaka 30 tumaze yerekana ko uko RPF itunganya imiyoborere yayo nk'umuryango n'imiyoborere y'igihugu yerekanye ubushobozi bwa FPR-Inkotanyi, gukomeza icyerecyezo cy'imiyoborere iteza imbere abanyarwanda, imiyoborere irinda umutekano w'abanyarwanda n'ibyabo bisaba ko twahitamo abakandinda ku mwanya wa Perezida n'Abadepite babishoboye bazakomeza uwo murongo, kugirango tuzabikore bisaba ko twitabira amatora mu muryango kandi tugahitamo dushishoje, tugahitamo turi benshi".

Mu ngengabihe y’amatora ya Perezida n’Abadepite yo muri 2024 ateganijwe muri Nyakanga 2024, Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) itangaza ko igihe cyo kwiyamamaza kizatangira ku itariki ya 22 Kamena, kikazarangira ku ya 13 Nyakanga mbere y’uko amatora atangira kuva ku itariki ya 14 na 16 Nyakanga.
Ibisubizo by’agateganyo by’ibyavuye mu matora bizatangazwa ku itariki ya 20 Nyakanga, naho ibya nyuma bizatangazwe ku itariki ya 27 Nyakanga.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


