Harimo uwakoraga ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, RIB yerekanye abantu 3 bakekwaho ibyaha by'uburiganya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abantu batatu bakekwaho ibyaha byo kuriganya abantu bitwaje kubashakira akazi babinyujije mu ibigo by’ubucuruzi (company) bari barashinze babyitirira kompanyi zishakira abantu akazi, ariko bakabaca amafaranga angana n’ibihumbi 10000Frw.

kwamamaza

Mu rwego rwo guhangana n’abashukisha abantu akazi bakabasiga babacucuye babatwaye utwabo n’ako kazi ntibakabone, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), herekanywe abasore babiri n’umukobwa umwe bivugwa ko bari barashinze kompanyi baziha n’amashami atandukanye mu mujyi wa Kigali aho basabaga ababagana ibihumbi 10000Frw babizeza kubashakira akazi nyamara ntibakabahe.

Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB ati "harimo Mungaruriye Eric, hakabaho Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane. Mungaruriye Eric yatse abantu irangamuntu zabo aragenda afunguza kompanyi mu mazina yabo (..........) amaze kuzifunguza atangira kubwira abantu ko ashakira abantu akazi".

"Mungaruriye Eric izo kompanyi imwe yafunguye ibiro Nyabugogo, afungura Nyarugenge muri MIC, afungura n'indi Remera na Kimironko abantu baziganaga bizeye akazi, ashyiramo n'abakozi akaba aribo bashaka abakiriya uje abagana hari amafaranga bagombaga kubaca ya serivise ibihumbi 10000Frw". 

Dr. Murangira B. Thierry, akomeza avuga ko ibyo bigize ibyaha by’iyezandoke ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ariko agasaba abantu kurushaho kugira amakenga kuko ibi ari ibyaha abantu bashobora kwirinda.

Ati "aba bantu uko ari 3 bakurikiranyweho ibyaha 3, icya mbere ni icyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, icya kabiri ni iyezandonke, Mungaruriye Eric we akaba yihariye n'icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, abakobwa yakoreshaga yabahaga akazi abanje kubasambanya, ndagirango tubwire abanyarwanda ko ibi ni ibyaha bishobora kwirindwa igihe cyose abantu bazaba bagize amakenga".       

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ugihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 2-3 hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 3-5, icyaha cy’iyezandonke gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati ya 10-15 hamwe n’ihazabu ya miliyoni hagati 3-5, naho gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri gihanishwa igifungo cy’imyaka 5 kugeza ku myaka 7 hamwe n’ihazabu ya miliyoni 1 kugeza kuri ebyiri.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 26, 2025 - 09:09