RIB yatangije amahugurwa yo gukusanya no kubungabunga ibimenyetso ku bakorewe ihohoterwa

Kuri uyu wa mbere, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangije ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi 5 y’abaforomo n’abaforomokazi ajyanye no gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ni amahugurwa yitezweho kuzatuma abaforomo barushaho gutanga umusanzu wabo ku butabera bw’uwakorewe ihohoterwa.

kwamamaza

Ni amahugurwa yatangijwe kuri uyu wa mbere yitabirwa n’aboforomo n’abaforomokazi baturutse mu bitaro bitandukanye mu gihugu, aho bari guhugurwa ku gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Jeannot Ruhunga, yasabye abayitabiriye kuyabyaza umusaruro bibanda ku ruhare rwabo mu butabera bw’uwahohotewe.

Ati "aya mahugurwa icyo agamije ni ukunguka ubumenyi mu buryo bwo gufata ibimenyetso nk'abantu muhura n'uwahohotewe ubwa mbere mu buryo bwo kubibika neza kugirango bizagire akamaro bizajye kugera imbere y'ubucamanza bifite ireme, ndabasaba aya mahugurwa muzayabyaze umusaruro buri somo bazabaha muzatekereze inkunga yanyu kugirango ubutabera bugere kuwahohotewe nyuma yuko mumaze kuramira ubuzima bwe".  

Madame Carine Uwantege, umuyobozi mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore mu Rwanda rinafatanyije na RIB mu guhugura aba baforomo n’abaforomokazi, avuga ko ibimenyetso bigaragaza uwahohotewe biramutse bitakariye ku bitaro ntacyo byaba bimaze ariyo mpamvu hari kurebwa uko byabungabungwa mu buryo bwa gihanga.

Ati "impamvu ni ukugirango bamenye inshingano zabo mu buryo bwimbitse bamenye uko bagomba kumwakira, uko bagomba kuvugana nawe, uko bagomba no gufata ibimenyetso kubibungabunga, bitakariye ku bitaro kandi umuntu yahageze ntacyo twaba turimo dukora ariko umuntu niba yageze ku bitaro yahohotewe agomba kuhava yatanze ibyo yagombaga gutanga nuwo yabihaye abifashe mu buryo bwa gihanga buzafasha gukurikirana uwamuhohoteye".  

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaza ko agiye kubongerera ubushobozi, cyane ko gukusanya ibimenyetso by’uwahohotewe byari bisanzwe bikorwa n’abaganga gusa.

Umwe ati "hari uko twafataga ibizami cyangwa se ibimenyetso, tugiye kongera kwiyungura ubumenyi". 

Undi ati "ibimenyetso byafatwaga n'abaganga kandi uwo muganga ari umwe, ubu tugiye gukora uburyo biriya bimenyetso bizafatwa n'abaforomo nabo bakabigiramo uruhare kubera ko aritwe twakira umuntu bwa mbere".

Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa mbere akazamara iminsi 5 ari guhugurirwamo abaforomo n’abaforomokazi 60 baturutse mu gihugu hose, akaba yitezweho kubongerera ubumenyi mu gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ni mu gihe imibare igaragaza ko amadosiye yakurikiranwe kucyaha cy’ihohotera rishingiye ku gutsina mu myaka 5 ishize (2018-2023) angana na 38,812 naho amadosiye yakurikiranwe ku cyaha cy’ihohoterwa rikorerwa abana mu myaka 5 ishize ni 24,051.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 11, 2024 - 08:23