
RIB yasoje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry'abantu
Jan 31, 2024 - 09:22
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kubufatanye na Minisiteri y’ubutabera, kuri uyu wa kabiri basoje ibikorwa by’ubukangurambaga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi. RIB isaba abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwitondera abantu babashukisha akazi no kujya kwiga hanze kuko bashobora kuba bababeshya ahubwo bashaka kujya kubacuruza mu bihugu by’amahanga.
kwamamaza
Icyaha cyo gucuruza abantu no gushakira inyungu mu bandi ni icyaha gikunze kugaragara mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda, aho usanga umuntu yizezwa gushakirwa akazi keza cyangwa kujyanwa kwiga mu bihugu by’amahanga yagezwayo agakoreshwa imirimo y’agahato, ubusambanyi ku ngufu, n’ibindi… harimo n’abo biviramo kwicwa ibice by’imibiri yabo bikagurishwa.
Umunyamabanga mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga avuga ko iki cyaha kidasanzwe ariyo mpamvu mu Rwanda kitakihanganirwa.

Ati "icuruzwa ry'abantu ni icyaha kitari icyaha gisanzwe kuko ni icyaha gitesha agaciro ikiremwamuntu, ni icyaha gihindura umuntu igicuruzwa, mu gihugu cyacu aho umuturage ari ku isonga muri gahunda zose, iki cyaha ntabwo cyakihanganirwa na gato".
Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Dr. Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko iki cyaha mu Rwanda kikiri hasi mu mibare ariko u Rwanda rushaka kukirandura burundu ariyo mpamvu nyamukuru y’ubu bukangurambaga.

Ati "icuruzwa ry'abantu mu Rwanda rirahari ariko iyo ugereranyije n'indi mibare y'ahantu hose riracyari hasi cyane bitewe n'uko inzego z'umutekano zihora ziri maso, ariko mu Rwanda niyo umubare uri hasi tuba turwana n'uko umubare utazazamuka ndetse byanashoboka tukarandura burundu icuruzwa ry'abantu rigahinduka amateka mu Rwanda".
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko hari abakoraga iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi bataziko ari icyaha, ariko anashimira ko kugeza ubu abantu benshi bamaze kubisobanukirwa.

Ati "icuruzwa ry'abantu cyangwa gushakira inyungu mu wundi ni ibyaha bamwe bakoraga batabizi ariko hariho n'ababikoraga babizi, ni ibyaha bikorwa hakoreshejwe amayeri menshi ababikora bagashaka gukoresha bagenzi babo ngo bashuke nabo inshuti zabo, ubukangurambaga bwagize akamaro cyane, bwaritabiriwe ndetse ubuhamya twagiye tubona mu bantu bagiye batubwira ko batari babizi ariko noneho babimenye ubu rero icyo biyemeje ni ugufatanya na RIB".
Urubyuriko rwitabiriye ubu bukangurambaga rwagaragaje ko rwigiyemo ibintu byinshi muri ubu bukangurambaga.

Umwe ati "icyo nigiyemo ni uko iyo umuntu asoje kwiga cyangwa atiga akumva afite ubushomeri umuntu wese ashobora kumubwira ati ngwino nkurangire akazi, ariko ubungubu twese tuhakuye ubumenyi nk'umuntu aramutse abimbwiye mbere yo kugenda nabanza nkabibwira nk'abashinzwe umutekano".

Ubu bukangurambaga bwatangiye taliki ya 4 Ukuboza 2023, bukaba bwarakorewe mu turere dutandukanye dukora ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu, aritwo Kirehe, Nyagatare, Nyaruguru, Gisagara, na Rubavu, bukaba bwasorejwe mu mujyi wa Kigali.
Imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize haragaye ibyaha 314 by’icuruzwa ry’abantu, bikaba byibasiye cyane urubyuriko ruri hagati y’imyaka 16 na 30.
Inkuru ya Yassini TUYISHIMIRE / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


