RIB irasaba abaturage kugirira amakenga ahahurira abantu benshi kuko hibirwa Telephone

Kuri uyu wa Kane, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abantu 19 bakekwaho ibyaha biri mu byiciro 3, birimo abibye amatelephone n'abihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’abiba amafaranga , hanasubizwa telephone 332 zari zaribwe.

kwamamaza

Aba bakekwaho ibyaha uko ari 19, abantu 14 muri bo n’abakekwaho kwiba amatelephone, 4 bakekwaho kwiba amafaranga n’amatelephone naho umwe agakekwaho kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya.

Abiba babikora bashikuje cyangwa bigize abagenzacyaha ndetse n’ibyaha byo gukangisha.

Nkuko biri mu nshingano za RIB zo kuburira no kurinda ibyaha. Abasubijwe amatelephone barashima ubuhanga n’ubushishozi bwakozwe kugirango babe babonye telephone zabo.

Umwe ati “banyibye telephone njyana ikirego kuri RIB y’i Remera, ndishimye cyane kuko RIB itubereye maso, batwigishije ko natwe tugomba kugerageza kwicungira ibyacu, isomo nkuyemo ku zindi zabuze nuko nta mibare (serial number ) yazo nari mfite, najya mbika imibare yose y’amatelephone yose mfite mu iduka”.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yasabye abantu aho baba bari hose kujya bamenya kurinda ibyabo, abagura amatelephone bakitwararika bakamenya imibare (serial number) yazo.

Ati “ahantu hateraniye abantu benshi ni icyuho aba bantu b’abagizi ba nabi babona ko bakwiba, harimo urusengero, ubukwe, umupira, ibitaramo, ibiriyo ariko hari n’abo batega. Iyo wibwe ugomba gutanga ikirego, abantu baramutse bagize amakenga, bakagira ubuteganye, bakirinda ubuteganye bucye, bakirinda n’ubuteshuke, ibi ni ibyaha bishobora gucika”.

“Turihanangiriza abantu bagura telephone zibwe, ubutumwa ni ukugira amakenga tugatangira amakuru ku gihe, tugakomeza gufatanya kugirango ibi byaha tubihashye”.

Izi telephone zasubijwe abazibwe uko ari 332 zifite agaciro ka miliyoni 77 z’amafaranga y’u Rwanda. Aba uko ari 19 bafungiye kuri sitasiyo za RIB, Nyarugenge, Gikondo na Kicukiro mugihe bagitegereje gushyikirizwa urukiko.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 May 16, 2025 - 10:59