
RIB irasaba abantu kudaha icyuho abajura biba amatelephone na machine
May 9, 2024 - 08:20
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rusaba abantu bose kwicungira umutekano w’ibintu byabo kuko hari abatanga ibyuho bigatuma bibwa ibikoresho birimo mudasobwa cyangwa telephone.
kwamamaza
Ni kenshi hirya no hino humvikana abantu bataka ko bibwe telephone bazikuwe ku matwi abandi bazambuwe n’abiyita abahanuzi ndetse n’andi mayeri atandukanye nk’uko abaganiriye na Isango Star babivuga.
Umwe ati "njye barambwiye ngo nimbarangire ahantu ndababwira nti ntabwo mpazi barangije baransengera barambwira bati ngo ninjye gusengera ahantu ndabona inuma, njyiye kuhasengera ngarutse nsanga batwaye telephone yanjye n'irangamuntu, telephone bayikoreyeho amanyanga".
Undi ati "umuntu yigeze kumpamagara ngo ninze mutware nka saa kumi nimwe mpagaze gato umuntu araza ayinkura kugutwi arirukanka, agahinda gahita kakwica kubera kubera biba bitunguranye nta yandi mafaranga uba ufite ngo ugure indi".
Undi ati "ibintu byo kwiba telephone ni ikibazo, ahanini ubona ko bikorwa n'abasore b'urubyiruko, rimwe na rimwe biteza impanuka cyangwa urupfu".
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rusaba abantu kudaha icyuho abajura kuko hari abantu bagira uburangare bigatuma abajura babaca mu rihumye nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’uru rwego Dr. Murangira B.Thierry.
Ati "icyakorwa abantu barusheho gucunga umutekano wa telephone zabo, abantu barajya mu bukwe ugasanga barazandaritse ahongaho, hariho ibyaha bishobora kwirindwa abantu baramutse bagize amakenga, abantu ni bareke gutanga icyuho cyo kwibwa, abantu barusheho kugira uruhare rwabo mu gucunga ibyabo, uwo baciye mu rihumye atanga ikirego kuri RIB kigakurikiranwa, abantu biba ubutumwa nuko bakeka ko batazafatwa ariko akenshi barafatwa".
Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


