
RIB irasaba abagenzacyaha guhagurukira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga
Oct 5, 2024 - 07:51
Bamwe mu bagenzacyaha bakora mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB barasaba bagenzi babo bahuje uyu mwuga kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse no kwirinda kugwa mu byaha bya ruswa, kuko bituma aka kazi kadakorwa neza ndetse bikakica burundu.
kwamamaza
Uko ikoranabuganga ritera imbere mu nzego zitandukanye niko n’ibyaha bikoreshejwe iryo koranabuhanga birushaho kwiyongera.
Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Rtd Col. Jeannot Ruhunga asaba abagize uru rwego kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga kugirango batahure mwene ibi byaha biri kwiyongera umunsi k’umunsi.

Ati "impamvu twashyizemo gukoresha ikoranabuhanga kugirango tubigereho nuko ikoranabuhanga rihinduka buri munsi, abagizi ba nabi barifashisha iryo koranabuhanga kugirango bakore ibyaha bigoye gutahura kandi bisaba imbaraga nke kuri bo, natwe tutifashishije iryo koranabuhanga ngo dukumire ibyo byaha cyangwa nibinakorwa tubitahure tubigenze twasigara inyuma ugasanga abagizi ba nabi bakomeza ubugizi bwa nabi bakoresheje iryo koranabuhanga".
Bamwe mu bagenzacyaha bavuga ibyo bizagerwaho abagenzacyaha n’abandi bafatanyije uwo mwuga wo kurwanya ibyaha bakora kinyamwuga ndetse bashyira umuturage ku isonga kuko ari bo bakorera.
Umwe ati "umugenzacyaha agomba kuba inyangamugayo mu kazi ke ka buri munsi kubera ko iyo ubaye inyangamugayo ubasha kumva buri umwe wese ukugana ariko iyo utari inyangamugayo ugira uruhande ubogamiramo bityo bigatuma umuturage atabona serivise, tugomba gutanga serivise nziza twirinda ruswa n'akarengane kuko bidindiza iterambere ry'umuturage".
Minisitiri w’ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko abakora mu mwuga ujyanye no gutanga ubutabera ari akazi katoroshye ariyo mpamvu bahora basabwa kuba inyangamugayo kugirango akazi kagende neza.

Ati "inama tugira abagenzacyaha, ni uguhora twibukiranya ko hari ibyangombwa kugirango umurimo ugerweho neza w'ubugenzacyaha harimo ubwangamugayo, abenshi muri bo bafite kwanga umugayo kuburyo ariyo mpamvu n'akazi kagenda neza, nihabura umubare runaka w'abatagendera muri uwo murongo bikaba ngombwa ko duhora twibukiranya iri hame rya ngombwa".
Ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ni ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga haba gukoresha mudasobwa, telefoni, internet cyangwa ubundi buryo bwose bw’itumanaho, cyo kikaba kimwe mu bibazo bihangayikishije isi.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


