RGB yifatanyije n'imiryango itari iya leta mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwafatanyije n’imiryango itandukanye itari iya leta mu gikorwa cyo kwibuka, hagamijwe gufatanya n’iyo miryango gukwirakwiza ubutumwa bwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

kwamamaza

Ni igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwafatanyijemo n’imiryango nyarwanda n’indi mpuzamahanga itari iya leta. 

Dr. Usengumukiza Felicien, umuyobozi mukuru wungirije wa RGB yemeza ko gufatanya n’iyi miryango bifasha gukwirakwiza ubutumwa bwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa no guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "gukorera hamwe niyo miryango dukorana umunsi ku wundi ni igikorwa cyadufasha kunyuzamo ubutumwa busaba abanyarwanda kwimakaza umuco w'ubwiyunge n'ubudaheranwa ariko cyane cyane mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko byagiye bigaragara haba imbere mu gihugu no mu mahanga, ni muri urwo rwego RGB twagize igitekerezo cyo gukorera hamwe kugirango tuzane nabo kwibuka inzirakarengane zishyinguye hano ariko no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside tubizeza ko nk'abafatanyabikorwa, imiryango itari iya leta na RGB tubari hafi igihe cyose".    

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko ifatanyije na leta y’u Rwanda bagiye kongera ubukangurambaga no kongera kwibutsa abantu ubukana bw’ibyabaye mu Rwanda hagamijwe ko bitazongera kubaho.

Evaritse Murwanashaka, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) nibyo agarukaho.

Ati "ikintu tugiye gukora ni ukumenyesha abanyarwanda bose uburenganzira bwabo kuko buri wese afite uburenganzira nk'ubwa mugenzi we kandi uburenganzira bwa mugenzi wawe butangirira aho ubwawe burangirira, nta muntu numwe ukwiye kuvutsa mugenzi we uburenganzira bwe, no kongera kubibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe hari hariho amasezerano mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu, ni ukongera kwibutsa abantu kugirango bamenye ko ibyabaye dukwiye kubyamaganira kure kugirango bitazongera kubaho ukundi".     

Bamwe mu rubyiruko rubarizwa muri iyi miryango itari iya leta, nyuma yo gusura u rwibutso bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa n’ingaruka mbi z’amacakubiri, bakavuga uko bakwiye gutuma ibyabaye bitakongera kubaho.

Umwe ati "tugendeye ku mateka y'ahashize abantu bari bariho bari bayobowe n'amacakubiri aribyo byatumye tugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugirango bitazongera gusubira nuko twagira ubuyobozi bwirinze amacakubiri ndetse n'ingengabitekerezo iyo ariyo yose idahuye na ndi umunyarwanda tukayamagana".   

Undi ati "dukwiye gushishoza amakuru ari kumbuga nkoranyambaga muri uko gushishoza ninaho dukoresha tukabwira abantu ibibi by'ingengabitekerezo no kugirango duhangane nayo".   

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kitabiriwe n’abarenga 100 baturutse mu ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya leta, ihuriro ry’imiryango mvamahanga itari iya leta, n’ishami ry’umuryango w’abibumbye riharanira iterambere mu Rwanda (UNDP Rwanda), bahurijwe hamwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 23, 2024 - 07:41