REMA yaburiye Abanyarwanda ku myanda y’ikoranabuhanga ishobora kubahindukira uburozi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda (REMA) cyaburiye Abanyarwanda ko imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’amatelefone, televiziyo, amapasi n’ibindi bikoresha amashanyarazi ishobora guhumanya ibidukikije no guteza indwara zirimo kanseri iyo ibitswe mu ngo cyangwa itajyanywe ahabugenewe. Yaaabye abaturage kuyitanga ku makusanyirizo yashyizweho mu gihugu hose kugira ngo ishyirwe ahabugenewe.

kwamamaza

Ikigo REMA cyatangaje ko uburyo imyanda y’ikoranabuhanga ifatwa no icungwa bugira uruhare runini mu kurinda ubuzima bw’abantu, ibidukikije ndetse no kugabanya ihumana rituruka ku bikoresho bishaje byarangije igihe cyo gukoreshwa.

Beatha Akimpaye, ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’ibidukikije muri REMA, yavuze ko hari abantu benshi badaha agaciro iyo myanda, nyamara iyo idafashwe neza ishobora guhinduka uburozi bukangiza ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Hari ubwoko bwinshi bw’imyanda, harimo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byarangije igihe cyo gukoreshwa. Tugomba kumenya uko tubifata no kubicunga neza kugira ngo bitaduhindukira uburozi.”

REMA ivuga ko bimwe muri ibyo bikoresho biba birimo ibinyabutabire nka mercure, Lithium n’ibindi bishobora kwangiza ubwonko, gutera kanseri, indwara zo mu myanya myibarukiro no guhumanya ubutaka, amazi n’umwuka iyo bimenetse cyangwa bitwitswe mu buryo butemewe.

Ngirabakunzi Octave, ushinzwe ubukangurambaga bw’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri REMA, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo mercure yinjiye mu mubiri w’umuntu ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima, asaba abakorana n’iyo myanda kwirinda no gukoresha ibikoresho bikingira.

Yagize ati: “Iyo yinjiye mu mubiri yangiza ubwonko kandi ishobora gutera kanseri. Turasaba abakora mu ikusanyirizo no gutunganya imyanda kwambara ibikoresho bikingira kugira ngo birinde ubuzima bwabo.”

Icyakora Uruganda Enviroserve Rwanda rufite inshingano zo kwakira no gutunganya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga, rwatangaje ko rwashyizeho amakusanyirizo hirya no hino mu gihugu kugira ngo abaturage babone aho bajyana ibyo bikoresho bishaje.

Umuyobozi mukuru warwo Olivier Mbera yavuze ko ibikoresho byinshi byo mu ngo nk’amatelefone, televiziyo cyane izidakoresha LD, amabateri, amapasi, amatara,  n’ibindi bikoresha amashanyarazi biba birimo mercure, bityo bikaba bidakwiye kujugunywa aho ari ho hose cyangwa kubikwa mu ngo igihe kirekire.

Yagize ati: “Dufite amakusanyirizo ahantu hatandukanye mu gihugu hose kugira ngo abaturage batuzanire ibyo bikoresho bishaje bitangiza ibidukikije. Hari n’ibyo tugura, bityo abaturage bakabyungukiramo.”

Uruganda rwa Enviroserve rukorera mu Karere ka Bugesera District kuva mu mwaka wa 2018. Rwatangaje ko rumaze kwakira toni zirenga 8,000 z’imyanda, aho 22.3% byayo byamaze gutunganywa bikavamo ibindi bikoresho byongera gukoreshwa.

Muri byo,  Mbera avuga ko 70% bya bateri ( battery) bakira zikorwa zigasubizwa bene zo, izangiritse cyane xikoreamo ibindi  byifashishwa n'abakora imbabura cyangwa bakagira ahandi bazishyira habugenewe. Hari kandi na za mudasobwa zikorwa zigasubira gukoreshwa, cyane mu bigo by'amashuri.

REMA ivuga ko gucunga neza iyi myanda biri mu bikorwa byo gushyira mu bikorwa Itegeko No. 48/2018 rigamije kurengera ibidukikije no kugabanya ingaruka ziterwa n’imiti n’ibindi binyabutabire bishobora guteza ibyago.

Ikigo gisaba abaturage kutabika ibikoresho bishaje mu ngo, kutabitwika no kutabijugunya ahabonetse hose, ahubwo bakabijyana ku makusanyirizo yabugenewe kugira ngo birindwe ko byahumanya igihugu cyangwa bikagira uwo byangiza.

 May 1, 2026 - 13:14