RDC: Hashyizweho ihuriro ry'amadini na Kiliziya Gatolika mu gushaka umuti w'ibibazo bya politiki

Kiliziya Gatolika n’amadini ya Protestante yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yihurije hamwe n'andi madini mu gushyidaho ibiganiro ku rwego rw'igihugu bigamije gushakira hamwe amahoro n'umutekano Iburasirazuba bw'iki gihugu.

kwamamaza

Ibi byatangajwe nyuma y'igihe kirenga ukwezi bakorana n'ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi bahuza ubusabe bwabo bari bamugejejeho bugamije gushaka umuti w'ikibazo cy'umutekano muke n'ibya politiki mu Burasirazuba bwa RD Congo hamwe n'ibyifuzo by'andi madini.

Kugira ngo ibiganiro bidaheza byo ku rwego rw'ibihugu bitangire, bari basabwe kugaragaza ibizakorwa n'uko bizakorwa.

Ihuriro ryashinzwe ryagaragaje urutonde rw’ibikorwa rurateganya mu cyo ryise “ukwezi k’amahoro” kuzakorwamo ibikorwa bigamije kugarura icyizere no kugabanya amakimbirane ashingiye ku moko yaritse muri iki gihugu.

Nyuma hakurikireho ibiganiro by’impuguke mu by’ubumenyi bigamije gushaka ibisubizo by'ibibazo. Iri huriro rivuga ko hazakorwa ibiganiro bya politiki bidaheza ndetse bizagirwamo uruhare na buri wese. Ibyo biganiro bizahuza abategetsi ba RDC, abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho: yaba ifite imitwe yitwaje intwaro n'itayifite. 

Ibyo biganiro kandi bizitabirwa na sosiyete sivile zikorera muri iki gihugu, abayobozi gakondo, abo mudiaspora, ndetse n’abantu bakomeye mu by’ubumenyi, umuco, ubukungu n’imibereho myiza, nk’uko byatangajwe na pasiteri Éric Senga, Umunyamabanga Mukuru wa Église du Christ au Congo (ECC).

Abayobozi b’amadini basaba ko hakwimakazwa ubwumvikane, imbabazi n’uruhare rwa bose kugira ngo haboneke igisubizo kirambye no gukunda igihugu.

Nta hige kizwi ibi biganiro bizatangirira kuko  bavuga ko bategereje ko Perezida Félix Tshisekedi atangaza igihe ibiganiro bizatangirira.

Pasiteri Senga Eric avuga ko bifuza ko byatangira vuba kuko abaturage  basaga miliyoni 7 bari mu kaga kandi no mu buzima bubi.

Kiliziya Gatorika n'andi madini yagerageje kenshi gushaka umuti w'ikibazo ariko bikanga bikaba iby'ubusa. Umuntu ashobora kwibaza niba AFC/M23 izatumirwa muri ibi biganio byateguwe bigizemo uruhare na Presidance.

Ni mugihe n'ibiganiro by'amahoro bikomeje nubwo n'ibyemejwe bidashyirwa mu bikorwa, cyane ko imirwano ikomeje muri Kivu y'Epfo n'iya Ruguru.

@rfi

 Aug 26, 2025 - 06:38