Amerika ivuga ko Uburusiya buri gukoresha ibisasu bikomeye bya misire vya Korea ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Uburusiya buri gukoresha ibisasu bikomeye biraswa kure kandi bigendera kure cyane (missiles balistiques/ballistic missiles) hamwe n’imbunda bizirekura, byatanzwe na Korea ya Ruguru mu ntambara yabwo muri Ukraine.

kwamamaza

John Kirby, Umuvugizi w’Inama nkuru y’igihugu ishinzwe umutekano, avuga ko ibi ari ukurenza urugero ndetse biteye impungenge ku bufasha Korea ya Ruguru iha Uburusiya.

Avuga ko Amerika izageza iki kibazo mu Nama y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi, yongere kandi ifate ibindi bihano byiyongera ku bisanzwe bihari ku Burusiya na Korea ya Ruguru kubera koherereza intwaro Uburusiya.

Nubwo bimeze bitya ariko, Uburusiya bwahakanye ibyatangajwe n’Amerika, buvuga ko nta mikoranire bufitanye na Korea ya Ruguru.

Ku rundi ruhande, Kim Jong Un  wa Koreya ya Ruguru yategetse ko mur’iki gihugu hongerwa ikorwa ry’imodoka by’intambara birasa ibisasu bya misile. Ibi yabitangaje nyuma y’ibirego by’Amerika.

Ibi byatangajwe mugihe muri Nzeri (09) y’umwaka ishize w’2023, yasuye   Uburusiya kugira ngo baganire uburyo  bashobora kugirana imikoranire mu bya gisirikare.

Mbere yaho, Amerika yashinje Korea ya Ruguru guha Uburusiya intwaro, ariko ubu ni bwo bwa mbere iperereza ryo muri Amerika ritangaje amakuru y’ikoreshwa ry’ibi bisasu rutura bishobora kwangiza ibintu biri mu birometero 900.

Ku wa kane, Kirby yavuze ko Uburusiya bwohererezwa ibisasu bya misire bikomeye byo muri Korea ya Ruguru ndetse ari ukwangiza kutaziguye ku byemezo byinshi by’akanama k’umutekano ka ONU.

Yagize ati: "Tuzasaba ko Uburusiya bubazwa impamvu bwasubiye kurenga ku nshingano mpuzamahanga yabwo”.

Ubwongereza bwunze mury’Amerika

Ubwongereza buvuga ko bwamaganye bwivuye inyuma ikoreshwa ry’ibisasu bya misile bivuye muri Korea ya Ruguru muri Ukraine k’ Uburusiya  .

Umuvugizi wa minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga, Commonwealth n’iterambere yavuze ko "Korea ya Ruguru iri ku bihano bikomeye, kandi tuzakomeza gukorana n’incuti kugira ngo iki gihugu cyishyure bikomeye ku bufasha bwacyo giha Uburusiya mu ntambara yabwo muri Ukraine”.

Inteko y’Amerika yasabwe kwemeza byihuse ubufasha bwa Ukraine

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa kane, John Kirby, Umuvugizi w’Inama nkuru y’igihugu ishinzwe umutekano, yasabye inteko ishinga amategeko y’Amerika kwemeza vuba imfashanyo ya Amerika igenewe Ukraine.

Yagize ati: "Igisubizo nyacyo ku mabi y’ubugome Uburusiya buri gukorera abaturage ba Ukraine ni ugukomeza duha Ukraine uburyo bukenewe bwo kurwanya ibitero byo mu kirere hamwe n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Yongera ho ko “Irani na Korea ya Ruguru byifatanije n’Uburusiya. Ni ngombwa ko twereka abanya-Ukraine ko Abanyamerika hamwe n’ino Leta tuzakomeza kubafata mu mugongo”.

Imfashanyo ya gisirikare ya Amerika igenewe Ukraine, ifite agaciro ka miriyoni 250 z’amadorali y’Abanyamerika, yemejwe na White House ku wa 27 Ukuboza (12) 2023.

Ibiganiro ku yindi mfashanyo byabangamiwe n’Inteko ishinga amategekon’ibitewe n’abadepite b’aba- Repubulican batayishigikiye kubera ikibazo cy’umutekano ku mupaka wa Amerika na Mexique.

Nimugihe, Ukraine ikomeje gutangaza ko mu ruhande rw’intambara hamwe n’ikigega cy’igihugu bitifashe neza mu gihe imfashanyo zindi z’ibihugu by’Iburengerazuba zitabageraho vuba.

 Jan 5, 2024 - 12:41