Uburusiya bwakuyeho ibirego ku bacanshuro ba Wagner, Lukashenko ati” byaraducitse!’

Nyuma y'iminsi itageze no ku cyumweru, umutwe w".'abacanshuro Wagner wigometse, Leta ya Moscou ikomeje igisa no gukina n'imitwe yitwara gisirikare. Ku wa kabiri, Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko ihagaritse ibirego byose biregwa aba bacanshuro, maze Perezida wa Bielorussie, Alexander Lukashenko, inshuti y'akadasohoka w'Uburusiya, ati:" ni ukwigomeka kwatewe n'imiyoborere". 

kwamamaza

Ibyatangajwe na Perezida Alexandre Loukachenko yatangajwe n'ibitangazamakuru byinshi na Ukraina Pravda cyavuze ko umuyobozi w'uyu mutwe w'abacanchuro ' Wagner', Evgueni Prigojine, yari yagiye i Minsk, mu murwa mukuru wa Biélorusse.

Indege ebyiri zifite ibirango bigaragara ko ari iza Wagner nizo zaguye ku kibuga cy'indege cya Machulishchy, mu nkengero za Minsk. imwe yari ivuye muri  Rostov mugihe indi yarivuye muri Saint-Petersbourg.

Ibyabaye byasaga nkaho byari byumvikanweho n'ibiro bya Perezida Putin w'Uburusiya ndetse n'umuyobozi wa Wagner; Prigojine, ndetse inzego z'umutekano (FSB) zitangaza ko zihagaritse ibirego umutwe wa Wagner  warukurikiranyweho kubera “kwigomeka bitwaje intwaro."

Mu itangazo ry'izi nzego z'umutekano [FSB] , rivuga ko byagaragaye ko abakoze icyo bise imyivumbagatanyo bahise bahagarika ibikorwa byabo bigamije gukora icyaha. Rivuga ko hashyingiwe kuri ibyo ndetse n'ibindi bitagaragajwe, byatumye banzura ko ibirego Wagner yari ikurikiranyweho bikurwaho.

Wagner igiye gusubiza intwaro

Ku wa kabiri, Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yemeje ko  hari gukorwa imyiteguro yo kwimura ibikoresho bya gisirikare biremereye by'umutwe wa Wagner  bigashyikirizwa ingabo zisanzwe. Icyakora iki cyemezo  kigaragaza ko umutwe wa Wagner waba wambuwe inshingano, ibyafatwa nko  guteshwa agaciro kwawo.

Nimugihe umuyobozi we avugaga ko yatangije imyigaragambyo yo gukiza  Wagner yabangamiwe no kwinjizwa mu ingabo ku ya 1 Nyakanga [07].

Ibi byabaye nyuma yaho ku mugoroba wo ku wa mbere,  nyuma ya Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya, ku wa kabiri na Perezida wa Bielorussie yatangaje ko ukwigomeka k'umutwe wa Wagner kwatewe   n'imicungire mibi y’imirwano hagati ya Wagner n’ingabo z’Uburusiya ikomeje kwiyongera mu mezi ashize. Ibi ku ruhande rumwe birasa nko kunenga mu buryo bumwe Perezida Putin.

Lukashenko yabwiye itangazamakuru ko "Ibintu byaducitse, noneho twatekereje ko bizakemuka, ariko ntibyakemutse. Nta ntwari ziri mur'aya mateka ababaje."

 Agaruka ku mpamvu yatumye yinjira mu kibazo cy'Uburusiya na Wagner, Lukashenko yagize ati: "Uruhande rwanjye [ni urukurikira]: Uburusiya nibusenyuka, tuzaguma munsi y’amatongo, twese tuzapfa."

Yavuze ko yategetse ingabo ze kwitegura kurwana nyuma y’ibikorwa by’abarwanyi b'umutwe wa Wagner wigometse mu Burusiya.

Ibiro ntaramakuru bya Belta byatangaje ko Lukashenko yagize ko "Natanze amabwiriza yose kugira ngo ingabo zitegure neza ku rugamba."

Igipimo kigaragaza ko ba Bielorussie nayo yari yatewe impungenge n’umutwe w'abacanchuro wa Wagner  ku wa gatanu no ku wa gatandatu,  Perezida w'iki gihugu yari yarasabye ko impande zombi zahuza muri iki kibazo.

 Jun 28, 2023 - 10:36