Sonko yavuze uko agiye gukoresha ububasha bwe bushya, impuguke zisa n'iziburira Perezida Faye

Ousmane Sonko yatangaje ko atazateza akajagari mu nzego z’igihugu nyuma yo kugirwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, avuga ko atazigera yihora kuri Perezida. Icyakora impuguke mu bya politiki zivuga ko ashobora gukoresha uwo mwanya mu kugenzura no gushyira igitutu ku butegetsi bwa Perezida Bassirou Diomaye Faye mu gihe igihugu kigitegereje Guverinoma nshya.

kwamamaza

Mu ijambo rye yagejeje ku Nteko nyuma yo gutorwa, Sonko yavuze ko nubwo yirukanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ibyo bitavanaho icyizere abaturage bamufitiye ndetse ashimangira ko Inteko ayoboye itazabangamira ubutegetsi cyangwa ngo yihorere kuri Perezida Faye.

Yavuze kandi ko hatazabaho kwihorera kwa politiki cyangwa imvururu mu nzego z’igihugu, ahubwo ko Inteko Ishinga Amategeko izakoresha ububasha bwayo mu kugenzura imikorere ya Guverinoma igihe habayeho kutumvikana.

Aya magambo ari gufatwa nk’ubutumwa bukomeye bwa politiki mu gihe hakomeje kutumvikana ku ishyirwaho rya Guverinoma nsha hagati y’Ubutegetsi bwa Perezida Faye  n'ishyaka rya Pastef, Sonko na Faye babarizwamo  ariko Sonko akaba perezida w'ishyaka.

Mu itangazo Pastef yashyize hanze ku wa Kabiri nijoro, yavuze ko hari bamwe mu bayobozi bayo bamaze kugirana ibiganiro na Perezidansi ku ishyirwaho rya Guverinoma nshya, ariko rivuga ko hari ibyo risaba bigomba kubahirizwa mbere yo kujya muri Guverinoma.

Ellimane Haby Kane; impuguke mu bya politiki uyobora think tank Legs Africa, yavuze ko Sonko ari kugaragaza ubufatanye bushya kandi budasanzwe, ariko ko mu by’ukuri ashaka gukomeza kugira ijambo rikomeye ku buyobozi bw’igihugu binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yavuze kandi ko ubushyamirane bushobora gukomeza bishingiye ku kuba ishyaka Pastef ryinubiye ko ritagishijwe inama ku ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe n’abagize Guverinoma nshya.

Iri hangana muri politiki kw'aba bategetsi babiri bakomeye mu gihugu byatumye benshi muri Sénégal batangira kwibaza uko Perezida Faye na Sonko bazabasha gukomeza gukorana kandi buri ruhande rushaka kugumana ijambo rikomeye ku buyobozi bw’igihugu.

@RFI

 May 27, 2026 - 09:11