Drone z’Uburusiya mu kirere cya Pologne zatumye ibihugu by’i Burayi bitumiza  ba Ambasaderi

Kwinjira kwa drone 19 z’Uburusiya mu kirere cya Pologne mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu kwashyize igitutu gikomeye n'urwikekwe mu mubano w’Uburusiya n’ibihugu by’i Burayi utari usanzwe umeze neza. Iki gikorwa cyafashwe nk’igihungabanya umutekano w'ibihugu binyamuryango bya NATO, kugerageza kwihangana kwabyo, ndetse no gutera ubwoba ibihugu by'Iburayi. Byatumye ibihugu byinshi by’i Burayi bitumiza ba Ambasaderi  b'Uburusiya cyangwa ababuhagarariye muri ibyo bihugu.

kwamamaza

Mu Bufaransa, Ambasaderi w’Uburusiya yahamagawe kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nzeri (09) 2025, ku biro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Jean-Noël Barrot, uyobora iyi Minisiteri, yavuze ko Ubufaransa butazihanganira ibikorwa byo kugerageza gutera ubwoba cyangwa ubushotoranyi bwa Leta ya Moscow.

Yagize ati: “Niba byakozwe ku bushake cyangwa ku mpanuka, byose ni ibintu bikomeye kandi bidashobora kwihanganirwa. Byiyongera ku bushotoranyi bwinshi bwa Perezida Vladimir Putin.”

Ubufaransa bwifatanyije n’ibindi bihugu birimo Pologne, Suède, Ubuholandi, Repubulika ya Tchèque, Romania, Ububiligi na Espagne, byose byahamagaje abahagarariye Uburusiya muri ibyo bihugu kugira ngo basobanure iby'izo drone mu kirere cy'igihugu kinyamuryango cya NATO.

Dore indi nkuru bijyanye https://www.isangostar.rw/pologne-yarashe-drones-zu-burusiya-isaba-inama-yihutirwa-ya-nato

Jean-Noël Barrot yavuze ko ibi bitero ari “uburyo bwateguwe n’Uburusiya bwo kugerageza kubatera ubwoba no kutugerageza”.

Yongeraho ko Ubufaransa bwiteguye gutanga umusanzu mu kurinda akarere k’uburasirazuba bwa NATO (Uburasirazuba bw'Uburayi), ahari Pologne.

Perezida Emmanuel Macron aherutse gutangaza ko Ubufaransa bugiye kohereza indege eshatu za gisirikare zo mu bwoko bwa Rafale, zifite inshingano zo kugenzura no gusenya drone zose zishobora kongera guhungabanya ubusugire bwa Pologne.

Ibi bibaye mu gihe Ukraine isaba ibihugu by’i Burayi ibikorwa bifatika mu kurinda umutekano wayo. Barrot yibukije ko indege za Netherlands n’u Butaliyani aei zo zifashishijwe mu gusenya drone z’Uburusiya zari zinjiye mu kirere cya bwa Pologne, abigaragaza nk’igisubizo gikomeye cy’ubufatanye.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Radoslaw Sikorski, ari mu ruzinduko i Kiev aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu, Andriï Sybiga. Abayobozi bombi bavuze ko biyemeje gukomeza guhuza imbaraga mu guhangana n’ibitero by’Uburusiya, ndetse no gushyira igitutu kuri Leta ya Moscow.

Ibi byose bibaye mu gihe Uburusiya n’igihugu cy'igishuti cyayo- Belarus batangiye imyitozo ya gisirikare hafi ya Pologne. Ni mu gihe ingabo za Moscow zikomeje kwegera imbere mu ntambara yo muri Ukraine imaze imyaka irenga itatu n’igice.

@rfi

 Sep 12, 2025 - 12:23