
Madagascar: Perezida agiye kugeza ijambo ku baturage mu gihe cy’ibibazo bya politiki n'imvururu zimusaba kwegura
Oct 13, 2025 - 10:05
Perezidansi ya Madagascar yatangaje ko Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, arageza ijambo ku baturage ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira (10) 2025. Ni mu gihe iki gihugu cyugarijwe n'ibibazo bya politiki, aho abatuye iki gihugu bari mu myigaragambyo kubera ibura ry'amazi n'amashanyarazi.
kwamamaza
Perezidansi yatanze ibyo yifashishije urubuga rwa Facebook, mugihe imyigaragambyo yakomeje gufata indi ntera, isaba ko Perezida Rajoelina yegura.
Ku wa Gatandatu, ibintu byarushijeho gukomera ubwo ingabo zimwe zifatanyije n’abigaragambya zatangaje umuyobozi mushya w’ingabo z’igihugu. Rajoelina yahise abamagana, avuga ko ari “igerageza ryo gufata ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
Kugeza ubu, Perezidansi yatangaje ko hari abantu bashaka kumugirira nabi, ariko ntiharamenyekana aho Perezida aherereye neza, ndetse kuva imvururu zatangira ntarasubira imbere y’abaturage.
Ku Cyumweru, abantu barenga igihumbi bateraniye i Antananarivo bashimira ingabo za Capsat zifatanyije n’abigaragambya. Muri bo harimo Marc Ravalomanana, wahoze ari Perezida, n’umusore w’imyaka 19 witwa Mikolo, wabaye ikimenyetso cy’urubyiruko rwiyemeje guharanira impinduka.
Abaturage bategereje kumva ijambo rya Perezida Rajoelina, bitezweho gusobanura uko igihugu cyasohoka mu kavuyo ka politiki n’imvururu bikomeje kwiyongera.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


