
RDC-AFC/M23: Kurekura imfungwa bikomeje kuba inzitizi mu biganiro bya Doha
Sep 4, 2025 - 08:17
Hashize hafi ibyumweru bitatu intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iza AFC/M23 ziri i Doha mu biganiro bigamije gushaka amahoro. Ariko kugeza ubu intambwe imaze guterwa ni nto cyane, kuko ibiganiro bikomeje gufatwa bugwate n’ikibazo cy’ifungurwa ry’imfungwa, kimwe mu by’ingenzi bigize ingamba zo kubaka icyizere hagati y’impande zombi.
kwamamaza
Amakuru yemeza ko kugeza ubu nta mpaka zifite ireme ziragerwaho, kubera ko impande zombi zakomeje kugaragaza ibibazo byazo mu bitangazamakuru, aho kubaka icyizere. Byongeye kandi, hari ikibazo cya tekiniki cyashyize igitutu ku biganiro: AFC/M23 ivuga ko Kinshasa ifunze abantu bayo basaga 700, bityo bikaba bisaba gukora urutonde rwabo, kurwemeza ndetse n'urundi ruhande rukarwemeza. Ibyo byose byashyizwe mu maboko y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bantu (CICR) nk’umuhuza wigenga.
Jacquemain Shabani, Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Umutekano mu gihugu, yagize ati: “Hari CICR kandi hari n' amategeko. Ni umurimo wimbitse urimo gukorwa n’inzego zitandukanye kugira ngo habeho inzira ikurikizwa neza.” Gusa Shabani ntiyigeze agaragaza igihe izo mfungwa zishobora kurekurirwa.
Ikindi gikomeje kuzamura impaka hagati y’impande zombi ni ifungurwa ry’imfungwa za Leta, cyane cyane abasirikare. Abari bahungiye ku cyicaro cya MONUSCO bavuye i Goma muri Mata, boherejwe i Kinshasa bifashishijwe na CICR.
Ariko nanone, LLetaya Kinshasa igaragaza ko mu kwezi kwa Mutarama (01) na Gashyantare (02), AFC/M23 yohereje abasirikare bagera ku 1,500 mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo hafi ya Goma ngo bongere bahabwe imyitozo ya gisirikare. Ndetse abasaga 300 bo mu ngabo zirinda Perezida (Garde Républicaine) bafashwe bunyago.
Kugeza ubu, impande zombi ziracyari mu manza zo gushaka kumvikana ku kibazo cy’ifungurwa ry’imfungwa ku mpande zose, ibintu bigomba kubanza gusobanuka mbere y’uko ibiganiro byinjira mu ngingo z’ingenzi zigamije kurangiza burundu intambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


