Amerika: Urubanza rwa Donald Trump rwashyizwe mbere y’igihe aba-republican bazatangarizaho umukandida-Perezida.

Urubanza rwa Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, rujyanye no gutunga inyandiko z’amabanga y’igihugu mu buryo butemewe ubwo yarasoje manda ye , rwashyizwe ku ya 20 Gicurasi (05) 2024.. Izo nyandiko zasanzwe mu rugo rwe muri Floride, nyuma yo kuva muri White House.

kwamamaza

Ibi byatangajwe n’ umucamanza Aileen Cannon; ushinzwe gukurikirana uru rubanza kur’uyu wa gatanu, ku ya 21 Nyakanga (07) 2023, avuga ko ruzatangira kuburanishwa ku ya 20 Gicurasi (05) 2024 mu rukiko rwa Federasiyo ya Floride.  

Donald Trump azitaba urukiko kugira ngo aburane kubwo gutunga impapuro za Pantagone mu buryo butemewe, akazaburana mu gihe inama rusange y’aba-Republican bazaterana mu Cyi kugira ngo hatangazwe bidasubirwaho uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu Ugushyingo 2024.

Urebye uko aya amataliki akurikiranye bisa naho ibi bihe bitazorohera Donald Trump ushaka guhatana ku myanya w’umukuru w’igihugu

Abashinjacyaha bari basabye ko urubanza rwatangira mu kwezi k’Ukuboza 12) 2023, mu gihe abunganira uregwa basabaga ko uru rubanza rwazaburanishwa nyuma y'amatora ya Perezida yo mu Ugushyingo(11) 2024, aho Donald Trump ari umukandida.

Muri Kamena, byatangajwe ko Donald Trump aregwa ibirego 37 birimo guhisha mu buryo butemewe n'amategeko inyandiko zijyanye n’umutekano w’igihugu, kubangamira ubutabera  n’ ubuhamya bw’ibinyoma. Icyakora imbere y’ukuriki rw’I Miami, Donald Trump yahakanye icyaha byose.

Avuye muri White House, Donald Trump yajyanye ibisanduku byose by'inyandiko. Icyakora, itegeko ryo mu 1978 ritegeka abaperezida b’Amerika bose kohereza ubutumwa bwabo bwose, amabaruwa hamwe n’izindi nyandiko zizajye n’akazi mu bubiko bw’igihugu.

Ibi ni bimwe mu bishobora kuba byabera inzitizi ikomeye Donald Trump, utorohewe n’ibirengo birimo iby’imyigaragamyo yakorewe kuri Capitol ku ya 6 Mutarama (01) mu myaka itatu ishize.

 Jul 21, 2023 - 18:17