Uburusiya bwatangaje ko Biden na Zelensky banze kumva ibyifuzo byabwo.

Kur'uyu wa kane, ku ya 22 Ukuboza(12), ibiro bya perezida w'Uburusiya byatangaje ko Leta ya Kiev n'iya Washington zanze kumva uruhande rw'Uburusiya, zikica amatwi maze Zelensky akagirira uruzinduko rw'amateka I Washington.

kwamamaza

Ku wa gatatu nubwo Perezida was Ukraine Zelensky yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'Amerika , Biden mu ruzinduko rw'amateka Perezida Zelensky yagiriye muri Leta zunze ubukwe z'Amerika.

Nibwo bwa mbere Zelensky asohotse mu gihugu cye kuva Uburusiya bwagaba igitero muri Ukraine, muri Gashyantare (2) uyu mwaka.

Ariko Uburusiya bwatangaje ko "tubabajwe no kuvuga ko yaba Perezida Bide. Cyangwa Perezida Zelensky nta jambo niyo ryaba rito bigeze  bavuga bigaragaza ko ibijyanye n'Uburusiya."

Dmitry Peskov; umuvugizi w'ibiro bya Perezida Putin, yambwiye itangazamakuru ko ibyakoze bigaragaza ko Leta ya Washington ihanganye n'Uburusiya mu buryo butaziguye.

Si ubwa mbere uruhande rw'Uburusiya bushinje Washington gukongeza amakimbirane, cyane ku ruhande rw'intambara yabwo muri Ukraine, kuko no mu minsi ishize yavuze ko ibihugu by'amahanga aribyo byateye iyi ntambara Kandi aribyo bishobora gutuma itarangira vuba.

Nimugihe uruhare rw'ibi bihugu, Uburusiya bushinja ibihugu by'Iburengerazuba bw'isi turi mu bufasha birimo nurw'ibikoresho by'intbara bihabwa Ukraine mu buryo bwayifasha guhangana n'Uburusiya.

Mu ruzinduko Zelensky yakoreye muri White House, Biden yongeye gushimangira ko Amerika itazigera itererana Ukraine igihe cyose, ndetse hatangazwa izindi nkunga zigiye guhabwa Ukraine.

Biden yemeje guha Ukraine indi mfashanyo irenga miliyari 2 z'amadolari y'Amerika ndetse asezeranya Ukraine n'indi mfashanyo ya miliyari 45 z'amadolari.

Hiyongeraho kandi intwaro zikomeye zirimo imwe igura miliyoni 3 z'amadolari izajya irinda misile Amerika igiye guha Ukraine, izo gukingira ikirere cyayo ndetse n'izindi.

Ibi Kandi byiyongeraho n'imyitozo ya gisirikari izabera mu mahanga izahabwa ingabo za Ukraine ku ntwaro zihabwa.

Iyi Ni imwe mu mpamvu ikomeye Uburusiya bushinja Amerika guhangana nabwo mu buryo butaziguye mu ntambara yo muri Ukraine.

@AFP

 Dec 22, 2022 - 11:06