
RDC- Bukavu: Abasivile bari gushyikiriza intwaro M23
Feb 20, 2025 - 15:30
Abatuye mu mujyi wa Bukavu, ufatwa nk’umujyi wa Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje gukusanya intwaro zatawe n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba (Wazalendo) n’ingabo z’iki gihugu ( FARDC) , bakazishyikiriza umutwe witwaje intwaro wa M23.
kwamamaza
Ku wa 16 Gashyantare (02) 2025, nibwo M23 yafashe Bukavu. Yasanze abasirikare ba FARDC n’inyeshyamba za Wazalendo, ingabo z’Uburundi bahunze, bamwe muri bo bata intwaro z’ubwoko butandukanye muri uwo mujyi.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza abana bari mu mihanda itandukanye y’uyu mujyi, bafite intwaro. Uretse amakuru avuga ko hari abazihawe n’ingabo za RD Congo kugira ngo bawuhungabanye, hari n’abarazitoraguye.
Ku wa 18 Gashyantare (02), abayobozi bo muri M23 bagiranye inama n’abahagarariye sosiyete sivile, bemeranya gushakisha intwaro zose ziri mu baturage kandi zikaboneka.
Ibi kandi bigakorwa ku bufatanye bwa M23, abahagarariye sosiyete sivile n’abaturage ndetse bagafatanya no mu gushakisha abitwaje intwaro bashobora guhungabanya umutekano w’umujyi wa Bukavu, bacyihishe mu ngo.
Sadiki utwara abagenzi kuri moto, yatangarije RFI, ko we na bagenzi be bakusanyije intwaro 180 zakoreshwaga n’abana muri Bukavu, ndetse ko nyuma yo kuzishyikiriza M23 mu kigo cya Saio, yabahaye ishimwe.
Yagize ati: “Natwaye mu kigo cya Saio intwaro 180 twakusanyije, zakoreshwaga n’abana. Twari itsinda ry’abamotari. M23 yahaye buri wese umufuka w’ifu y’ibilo 25 nk’ishimwe.”
Pasiteri Albert Migabo Nyagaza nawe yatangaje ko we n’abandi bayobozi bo mu duce tw’i Bukavu bakusanyije intwaro 200, amabombe, amasasu, radiyo z’abasirikare n’impuzankano za gisirikare, nuko babijyanira M23 mu kigo.
Yagize ati: “Uyu munsi twakusanyije intwaro zigera kuri 200 nuko tuzisubiza mu kigo cya gisirikare. Twanakusanyije amabombe, amasasu, impuzankano z’igisirikare na radiyo za Motorola. Ntabwo igikorwa kirarangira. Abayobozi b’insisiro bakomeje kutuzanira intwaro zari zihishe.”
Ibikorwa byo gushakisha intwaro zihishe mu mujyi wa Bukavu birakomeje mugihe abarwanyi ba M23, abahagarariye sosiyete sivile n’abaturage bahuriye mu muganda rusange w’isuku wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gashyantare (02).



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


