Uburusiya bwatangaje ko urukiko ruzashyirirwaho intambara yo muri Ukraine riutemewe n’amategeko.

Ibiro bya perezida w’Uburusiya , Kremlin, byemeje ko ishyirwaho ry’urukiko ruzaba rushyinzwe kuburanya ibyaba byakozwe na Leta ya Moscou muri Ukraine, cyane cyane n’ibyaha by’intambara ko nta tegeko rubigena.

kwamamaza

 icyakora Bruxelles iherutse gutangaza ko ishyigikiye umushinga nk’uwo.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa bivuga ko gushyiraho urukiko runaka byakomeje gusabwa  inshuro nyinshi na Perezida wa Ukraine , Volodymyr Zelensky, ndetse na bimwe mu bihugu bidashyigikiye iyi ntambara. 

Icyakora kur’uyu wa kane, Umuvugizi wa perezida w'Uburusiya, Dmitry Peskov, yabwiye itangazamakuru ko “Ku bijyanye no kugerageza gushinga inkiko, nta burenganzira bazaba bafite, ntituzabyemera kandi tuzabamagana.”

Hafi kimwe cya kabiri cy'ibikorwaremezo by'amashanyarazi ntibikora!

Mugihe ibihugu byo ku mugabane w'Uburayi ndetse n'ahandi byatangiye kwinjira mu bihe by'ubukonje. 40% by'ibikorwaremezo by'amashanyarazi ntibikora, nyuma y'icyumweru kimwe ibitero by'Uburusiya byibasira ibikorwaremezo by'ingufu.

Ikigo cyigenga cyitwa DTEK cyo muri Ukraine cyatangaje ko  hakwiye kugira igikorwa.

Mu itangazo ry'iki kigo rigira riti: "Uburusiya bwangije 40% by'ingufu za Ukraine bikozwe mu bitero bya misile by'iterabwoba. Abakozi benshi bakora muby'ingufu barishwe, abandi barakomereka."

Kuva mu Ukwakira (10), Ingabo z'Uburusiya zikomeje gutsindwa urugamba , zitangira kwibasira ibikorwaremezo bya Ukraine mu rwego rwo guteza ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi kuri za miliyoni z'abanya-Ukraine, hifashishijwe za misile.

Icyakora kury'uyu wa kane, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine, Dmytro Kouleba, yasabye umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Iburayi wafatira ibihano inganda zikora misile zo mu Burusiya kubera misile ziterwa ku bikorwa remezo.

Kugeza ubu Ibihugu bigize uyu muryango byiyemeje gufasha Ukraine gusana ibikorwaremezo byangijwe, birimo n'iby'amashanyarazi, aho amwe mu mafaranga azifashishwa ari ay'abaherwe n'abandi bagiye bafatitwa ibihano kubwo gutera inkunga Uburusiya mu ntambara yashoje muri Ukraine.

 Dec 1, 2022 - 16:01