
RCS yashyizeho gahunda nshya ifasha abasura ababo bari mu magororero
Oct 2, 2025 - 11:15
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwashyizeho gahunda nshya ifasha abasura ababo bari mu magororero, igaragaza ko ubu bagiye kujya bishyura kuri MOMO aho kujya gutonda umurongo kuri cantine bashaka ibyo bashyira ababo.
kwamamaza
Ubuyobozi bw'urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, bwamenyesheje abantu bose basura ababo mu magororero, ko guhera tariki ya 01 Ukwakira 2025, abasura bose bazajya bakoresha uburyo bwari busanzwe bwa MOMO PAY gusa. Serivisi y'imibereho myiza ku Igororero ikazajya iba ariyo ihahira abagororwa.
RCS yatangaje ko ibi ari mu rwego rwo kwihutisha serivisi ihabwa abajya gusura ababo bari mu magororero hirya no hino mu gihugu, ndetse nokugabanya umwanya bamaraga bari guhaha ibyo bashyira abo basuye.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


