
Rayon Sports yongeye gutera akanyamuneza abakunzi bayo.
Oct 18, 2025 - 23:53
Ikipe ya Rayon sports yongeye gutuma abakunzi bayo bishima nyuma yo gutsinda Rutsiro fc kuri uyu wa gatandatu mu mukino w'umunsi wa kane wa shampiyona 2025/26.
kwamamaza
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutera akanyamuneza abakunzi bayo nyuma yo gutsinda ikipe ya Rutsiro fc mu mukino wabereye kuri kigali Pele stadium aho aya makipe yombi yakinaga umunsi wa kane wa shampiyona Rayon sports itsinda Rutsiro FC mu mukimo watangiye mu masaha y'umugoroba saa 18h30.

Uyu mukino wagiye hutangira amakipe yombi anyotewe no kubona itsinzi kuko haba kuri Rayon yarimaze imikino ibiri idatsinda ni nako Rutsiro fc yari itaratsinda umukino n'umwe muri shampiyona, Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ifite imbaraga nyinshi zo gushaka igitego hacyiri kare kuko bitanayitindiye ku munota wa mbere yabonye igitego cyatsinzwe na Tambwe Gloire ku mupira Aziz Bassane yarazamuye urenga umunyezamu wa Rutsiro Gloire ngongo aterekamo igitego cya mbere ari wenyine.

Umukino wakomeje ikipe ya Rutsiro ishaka igitego cyo kwishyura maze ku munota wa 8 gusa iyi kipe ibona igitego cyo kwishyura ku mupira watakajwe na BIGIRIMANA abed mu kibuga hagati maze Jonas ahita atera ishoti umuzamu wa Rayon sports pavel Nzila ntiyamenya aho uciye, nyuma yo kubona igitego cyo kwishyira cya Rutsiro amakipe yombi yaranzwe no gukinira mu kibuga hagati birinda gukora andi makosa yabaviramo igitego, igice cya mbere cyiri kugana kumusozo Ku munota wa 42 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira waruhinduwe Serumogo Ally Omar. Igice cya mbere cyirangiye Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1 cya Rutsiro fc.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka havamo Habimana Yves hajyamo Harerimana Abdulaziz, nkuko Rayon sports yasoje igice mu gice mbere yakomeje gushaka igitego cya gatatu ibicishije mu basore bayo bakina kurihande maze ku mupira Aziz bassane yashatse guhindura ndibyamukundira kuko umuzamu wa Rutsiro yamuteze mu rubuga rwe umusifuzi ahita atanga penariti yatewe na Bigirimana Abedi arayihusha, umukino uri kugana ku musozo Ku munota wa 90 Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Aziz Bassane umukino urangira ikipe ya Rayon sports itsinze Rutsiro fc ibitego 3-1 iba itsinzi ya kabiri ya Rayon sports muri shampiyona 2025/26 nyuma yo gutsinda kiyovu sports ku mukino ubanza.

Uko indi mikino yagenze kuri uyu wa gatandatu AS Kigali yatsinze Marine FC 1-0,AS Muhanga inganya na Etincelles FC 1-1 ndetse Bugesera FC inganya na Gasogi United 0-0.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


