APR FC yaguye miswi na GORILLA FC muri Rwanda premier league.

Ikipe ya APR FC yaguye miswi na GORILLA fc mu mukino warangiye ari ubusa ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025 mu mukino wabereye kuri sitade ya kigali Pele ku munsi wa 11 wa shampiyona 2025/26.

kwamamaza

Umutoza wa APR FC Taleb abderrahim yabanje mu kibuga Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Niyomugabo Claude (C), Byiringiro Gilbert, Dauda Yussif Seidu, Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Bosco, Djibril Ouattara, William Togui, Mamadou Sy. 

mu gihe ku ruhande rwa Gorilla fc itozwa Kirasa Alain, yahisemo gukoresha: Ntagisanayo Serge, Akayezu Jean Bosco, Nduwimana Eric, Uwimana Kevin, Moussa Omar (C), Nizeyimana Omar, Nduwimana Franck, Masudi Narcisse, Kalifa Traore, Kazungu Celestin, Mudeyi Mussa Saleh.

Uyu mukino utitabiriwe n'abafana benshi watangiye amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati ndetse uburyo bwo kurema ibitego ari bucye mu gice cya mbere cy'umukino ariko amakipe yombi agacishamo akagerageza uburyo bumwe n'abumwe,  ku munota wa 13" ikipe ya gorilla fc binyuze kuri Akayezu Jean Bosco yabonye uburyo bw'igitego kw'ishoti yateye ariko umuzamu wa APR FC Pierre umupira awushyira muri koroneri, nyuma y'ubu buryo amakipe yakomeje gukina umukino ugenda gacye,  ikipe ya Gorilla fc yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 35" ku mupira watewe na Narcisse ariko uca ku ruhande rw'izamu, ikipe ya APR FC itariri kubona amahirwe menshi yabonye amahirwe yari kuyiviramo igitego ku munota 38" ku mupira watewe na djibril Ouattara ariko uca hejuru y'izamu, igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyihariwe n'ikipe ya gorilla fc cyatangiye ikora impinduka Irakoze Darcy asimura Kazungu Celestin, maze bidatinze ku munota wa 53" Gorilla fc ibona amahirwe ku mupira watewe na narcisse ariko umupira ufatwa n'umuzamu wa APR FC, ikipe ya Gorilla yakomeje kotsa igitutu APR FC bigeraho umuzamu wa APR FC atangira gukora amakosa yari kumuviramo gutsindwa igitego ariko gorilla ntibibyaza umusaruro, amakipe yakoze impinduka ku mbande zombi ariko ntibyagira icyo bitanga umukino urangira ari ubusa ku busa amakipe yombi anganyije 0-0.

Myugariro wa gorilla fc Akayezu Jean Bosco  ni we wabaye umukinnyi w'umukino, Indi mikino yabaye, Musanze FC yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-1 naho AS Muhanga inganya na AS Kigali ubusa ku busa.

 Dec 13, 2025 - 20:03